Stromae yatangaje igihe azazira gutaramira mu Rwanda
Umuhanzi w’icyamamare mu gihugu cy’Ububiligi ndetse no ku isi yose akaba ari n’umunyarwanda ufite ubwenegihugu bw’Ububiligi, Stromae, yatangaje igihe azazira mu Rwanda gukora igitaramo mu gihe hari hashize igihe kirekire abanyarwanda bamutegereje.
Abinyujije ku rukuta rwe rwa Facebook ku wa gatanu tariki 17 Mata 2015, uyu muhanzi ukunzwe cyane n’imbaga y’abanyarwanda ndetse n’amahanga, ari mu bitaramo bizenguruka byamamaza alubumu ye “Racine Carrée”, akaba agiye kuzenguruka umugabane wa Afurika mucyo yise “Racine Carrée Tournée Africaine”.
Biteganijwe ko Stromae azagera mu Rwanda ku itariki ya 20 kamena 2015 akaba azaririmbira kuri Stade Amahoro i Remera.

Kugeza ubu ntiharamenyekana ibijyanye n’amasaha iki gitaramo kizabera ndetse n’icyo bisaba kuzacyitabira.
Uyu muhanzi yamenyekanye cyane mu ndirimbo ze nka “Papaoutai”, “Tous les mêmes”, “Formidable” ikaba ari n’indirimbo ye yakunzwe hose ndetse na Perezida Obama, “Racine Carrée”, “Peace or Violence” n’izindi.
Amazina ye nyakuri ni Paul Van Haver akaba yarabanje kwitwa izina ry’ubuhanzi rya Maestro nyuma aza kubicurika ahinduramo Stromae ari naryo ryamamaye cyane.

Stromae afite inkomoko mu Rwanda. Ise umubyara yitwa Pierre Rutare akaba yarazize Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda mu 1994. Mama we ni umubiligikazi.
Stromae w’imyaka 30 afite umuvandimwe we bahuje se gusa, Cyusa w’imyaka 26 we akaba aba hano mu Rwanda, ariko n’ubwo bavukana ntibarabonana imbonankubone n’ubwo ngo bajya baganira bakoresheje ikoranabuhanga.
Marie Clemence CYIZA UWIMANIMPAYE
Ibitekerezo ( 5 )
Ohereza igitekerezo
|
icyo gitaram turcyishimiy kbs!! kuko tuzataramana tumwiyumvamo nk’umunyarwanda mugenzi wacu.
nukuri turamwishimiye gusa uwomwana utarabonana na mwene se. birababaje pe!,afashwe kubonana nawe kandi tubashimira amakuru mutugezaho kgl tdy
Ntabwo se ari Rutayisire ahubwo ni Rutare.
Ntabwo se yitwaga Rutayisire ahubwo ni Rutare. Ukuntu se asa na Stromae. Yaribyaye rwose.
You are welicome.!!