Sindaryamana na Diamond kuva twatandukana - Zari Hassan
Zarinah Hassan uzwi nka Zari the Boss Lady, yahakanye yivuye inyuma inkuru ziherutse kuvugwa ko aryamana na Diamond Platnumz nyuma yo gutandukana mu 2018, kuko no kumusoma ku itama byoroshye ngo atarabikora.
Zari yanyomoje iby’ayo makuru mu kiganiro aherutse kugirana n’umwe mu banyamakuru bazwi cyane mu gihugu cya Tanzania, Millard Ayo, ubwo yongeraga kuvuga ku mashusho ye na Diamond yagiye hanze mu minsi ishize.
Uyu mubyeyi ufite imyaka 43 y’amavuko w’abana batanu, yashimangiye ko adafite ibyiyumvo by’urukundo kuri uyu mugabo bafitanye abana babiri, ndetse ko umubano wabo ushingiye ku bushuti busanzwe gusa.
Muri icyo kiganiro, Zari yamaganiye kure ibimuvigwaho byo kuryamana na Diamond, avuga ko byose abifata nk’amazimwe yo mu ruganda rw’imyidagaduro muri Tanzaniya, kuko ikintu azi yakoze kuva batandukana ari ukumuhobera bisanzwe nka Papa w’abana be.
Yagize ati “Sinifuza gusubirana na Diamond. Kuva natandukana na we ndarahirira ku Mana, sindaryamana na we, yewe sindanamusoma ku itama kandi byoroshye, birangirira mu kumuhobera ni ibyo gusa. Sindabikora, kandi mbisubiremo sinshobora gusubirana na Diamond.”
Yakomeje avuga ko gusubirana na Diamond bimeze nko gusoma igitabo cyangwa kureba filime, uzi neza uburyo izarangira.
Ati “Uzi impamvu? Ni nko gusoma igitabo cyangwa filime, ukaba uzi uburyo izarangira ariko ugakomeza kuyireba, bimaze iki? Sinshobora kongera gusoma igitabo nasomye nzi uko kirangira.”
Zari Hassan yagiriye inama Zuchu amusaba ko agomba gukunda Diamond Platnumz, akamukundira uko ameze n’amakosa ye, akihanganira imico y’abahanzi kuko usanga badatandukana no kugendera mu nzira zirimo abakobwa.
Uyu mugore yavuze ko mu gihe umugabo ku giti cye adafashe umwanzuro wo guhinduka, bigoye ko umugore yabishobora, asaba Zuchu gukunda Diamond Platnumz uko ari.
Yagize ati “Ntekereza ko Zuchu azi Diamond uwo ari we, azi imico ye. Inshuro nyinshi uricara ukibwira ngo uzahindura uyu mugabo. Abagabo ntabwo bahinduka kubera umugore, abagabo bahinduka kuko babishaka. Niba rero Zuchu yaremeye gukunda Diamond, amukunde uko ari.”
Zari yakomeje avuga ko amaherezo Diamond Platnumz azicara akareba imico ye n’uburyo Zuchu ntako aba atagize, rimwe bizatume yicara atuze.
Mu 2014 nyuma y’uko Zari Hassan atandukanye n’uwari umugabo we, nyakwigendera Ivan Semwanga, nibwo yahise akundana na Diamond Platnumz, ndetse babyarana abana babiri barimo Latifah Dangote wavutse ku ya 6 Kanama 2015 na Prince Nillan wavutse ku ya 6 Ukuboza 2016.
Ku wa 14 Gashyantare 2018 ku munsi wahariwe abakundanye, nibwo Zari yanditse kuri Instagram yemeza ko ibye na Diamond byarangiye, amushinja kumuca inyuma.
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
Nubwo wenda bombi batari bongera kuryamana kuva batandukana,nta n’umwe mulibo udafite undi baryamana.Aba Stars no gushurashura,wagirango ni itegeko.Batitaye kuba ari icyaha gikomeye cyane kizabuza millions nyinshi z’abantu kubona ubuzima bw’iteka muli paradis.Kimwe n’abandi billions nyinshi bakora ibyo imana itubuza.Bizagenda nko ku gihe cya Nowa.Nabwo harokotse abantu 8 gusa bumviraga imana.Bible yerekana neza ko ku munsi w’imperuka wegereje,nabwo hazarokoka mbarwa.Kubera ko abantu bibera mu gushaka ibyisi gusa ntibashake imana.