Sinakwiruka ku muhungu wanze inshingano: Young Grace avuga kuri Piqué wamutanye umwana

Umuhanzikazi Young Grace uvuga ko yishimiye ubuzima abanyemo n’umwana we Diamante, avuga ko n’ubwo umusore babyaranye yamutaye adateze kumwirukaho amusaba indezo kuko yataye inshingano ku bushake.

Young Grace na Piqué bamaze igihe bakundana ndetse bakabigaragaza
Young Grace na Piqué bamaze igihe bakundana ndetse bakabigaragaza

Mu kiganiro uyu muhanzikazi yagiranye na KT Radio mu kiganiro Boda to Boda, yavuze ko agaya bikomeye abagabo batera inda abakobwa barangiza bakihunza inshingano zo kurera abana.

Ingingo yo kuba Rwabuhihi Hubert uzwi nka Piqué yaratanye umwana Young Grace, ntabwo yashimishije uyu muhanzikazi muri iki kiganiro ndetse yasabye umunyamakuru kutaguma kumubaza kuri iyi ngingo y’uwo babyaranye.

Gusa muri iki kiganiro, Young Grace yaragize ati "Umugabo uhunga inshingano zo kurera ntakiba kigenda, kuko umwana ntabwo akenera ibintu byinshi umugabo atabona. Mwibaze namwe ibintu umugore wenyine ashobora ariko umuntu w’umugabo akabihunga."

Abayizera Marie Grace uzwi nka Young Grace mu buhanzi yanavuze ko yatangije ikiganiro kuri YouTube yise "Single Mothers Vibe" kigamije kumenya impamvu nyamukuru ituma abagabo bihunza inshingano zo kurera abana.

Muri iki kiganiro, Young Grace atumira abagore babyaranye n’abagabo ariko bakabasiga, hakaba hatahiwe abagabo bataye abana ngo na bo bazabazwe impamvu zibatera ibyo.

Young Grace yabyaye mu mwaka wa 2019 abyarana na Piqué wakinaga ruhago ariko batandukana umwana ataravuka, Young Grace ubu akaba ari we wita ku mwana wenyine.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 15 )

Uyu mukobwa ngo nu Young grace ari mu maki? Ababyeyi be kumwe n,aba bandi bakobwa bashyize imbere copinage= ubusambanyi ngo nu uburyo bwo kubaho neza bwo kwigenga cg uburinganire nibapfukane basenge twajwemo. U Rwanda rurata indangagaciro ikomeye. Niba urugo ari umugore, abagore bejo biteguye kuba ba mutima w,urugo barerera u Rwanda tuzabakurahe? Niba yishoboye ngaho nabe ise na nyina w,uwo means turbo. Kwishobora niki? Nibayoboke inzira yo kumenya icyo iyabaremye ishaka bave mu manjwe ngo n,iterambere. Rero benshi bishoye mu mafirimi n,indirimbo z,urukozasoni umuco wacu urahindaana. Mana tabata u Rwanda.

Umwari yanditse ku itariki ya: 6-09-2020  →  Musubize

Umva umwari mubyukuri ibyabaye kuri young grace ukurikiye neza ntaruhare cyane yabifizemo pe!niyompamvu ibyo avuga kuruhande rumwe birumvikana,ese wowe?ibyamubayeho ari nkawe,wabyitwaramo ute,Ko iyisi idasakaye ese wowe?waba ushyigikiye umuco nyabaki,ushyigikiye abagabo batera inda ntibarere?thank Ni Ferdinand hano rusizi muri nkanka sector.

ferdinand yanditse ku itariki ya: 26-09-2020  →  Musubize

Hama ikosa si umuhungu burya ninde yokwikwegera gushira munzu umukobwa nka ya young Grace cank pendo nabandi Atari imaraya ruhebwa nkabo ntirikabe burya iciza kwemera umwana Nico cingezi gusa jewe ndamwumviriza yifuza kurya muhungu yamubera umugabo waburundu ariko mwiyobagize kabahungu ubu atakashi dufise kuvuga rero ngo utunge nka young Grace anwa nkikimodoka ca shaje nokurya ashaka gusohokera abazimvye ntitugeza narondere ibisumizi nkawe

Chado yanditse ku itariki ya: 14-08-2020  →  Musubize

Ari Young Grace ari Piqué bose nta nuwari akwiye kuvugira kukarubanda kuko nka basitari bagombaga kwirinda kwica umuco nyaRwanda bishora mumibonano mpuzabitsina itemewe. kuva barayishoyemo rero bari bakwiye kuba bafite isoni n’ikimwaro bakagaraza ko bahemukiye sosiete nyaRwanda cyane cyane YoungGrace nk’Umwari Imana yari yahaye amahirwe yo kujya atanga impanuro biciye mubihangano bye.
ubwo rero ushingiye kukaminuramuhini yasubizanyaga Gentil Gedeon mukiganiro bagiranye nta gushidikanya nicyo cyatumye Piqué asa n’umuhunze.YOUNG GRACE natuze yige kugira ikinyabupfura no ibindi byose bizatungana.

NGARUKIYE Laurent yanditse ku itariki ya: 14-08-2020  →  Musubize

ariko Yung Grace iyo ageze mu binyamakuru ubanza akeka ko yakomeye cyane, nkanjye ndamusaba kureka umwana w’abandi yigishije gukora imibonano atarakura, kandi niba mbeshya bazajye mu rangamimerere bazane ibyemezo by’amavuko, nimudasanga Pikhe adakurikira Yung Grace ubwa gatanu muzangaye, ibyo guterwa inda avuga niwe wabigize mo uruhare, kuko s’ubwa mbere cg ubwa gatanu bizwi ko uwo mukobwa ari mu rukundo n’abagabo,ndetse n’aba rugigana (umuzungu) abonye ko bamubonera ubusa atangira gushukashuka kariya gasore agafatiranya n’tbwana we azi icyo ashaka ugeraho (akana) kuko ibyabagabo yabonaga bidateze, niba yaragashukishaga agafi? niba ar’kayoga akakigishya n’agakino ka ba Papa na ba Mama, none yahise mo kumuhoza mub’inyamakuru,

FIFI yanditse ku itariki ya: 13-08-2020  →  Musubize

Ese urinda kuvuga ngo Hubert ni UMWANA kuki yemeye ubuse wowe umuntu ngo nuko akuruta yagushuka ukemera ahubwo abagabo mbwa bigaragaza kare bangahe babana barushanywa imyak a bakubaka bigakomera

Aline yanditse ku itariki ya: 14-08-2020  →  Musubize

Ni Ferdinand hano rusizi muri nkanka sector umva alone ibyo uvuga turahuza pe!yaba Ari umugabo uwariwe wese urukundo rwagakwiye kuba rumuranga kimwe n’umugore uwariwe wese,icyo mbivugaho niba ibyo byarabayeho,ntibaciye inka amabere nibarangwe n’urukundo bagaragaze imbuto yarwo noba koko barabikoze bakundanye thanks.

ferdinand yanditse ku itariki ya: 26-09-2020  →  Musubize

Gutukana si umuco mwiza ntukabikore bigaragara nabi kdi ni igipimo cyiza cyo kureberaho umuntu uwo ariwe,tanga igitekerezo uko ubyumva ni uburenganzira bwa buriwese kdi ubikore mukinyabupfura.

Kamanzi yanditse ku itariki ya: 29-10-2020  →  Musubize

Young Grace Wirirwa mu bitangaza makuru usakuza uvuga ku muhungu mwabyaranye Wowe uri shyashya mbere yo kumutunga agatoki banza nawe Urebe ko Urisawa aramutse agiye mu tangaza makuru nkuko wowe ubikora wajya hehe ushakira hit aho zidashakirwa kura mumutwe uve mubugiryi wabaye umugore nimba udashaka indezo singombwa ko kubigira itangazo

Joe yanditse ku itariki ya: 13-08-2020  →  Musubize

Sha nanjye ntababeshye byo kbs uriya mukobwa sinziko hari umugabo wamushobora.byo byonyine numvaga ukuntu asubizanya agasuzuguro kenshi Gentil kd ari umuntu w’umugabo,nkibaza nneho uri umugabo we muri muburiri??
so,abere isomo abakobwo benshi bakora imibonano mpuzabitsina bataraba abagore babagabo byemewe namategeko.naho ibyuwo Young Grace we,nzaba mbarirwa.
avant touût c’est la discipliné.

Elise yanditse ku itariki ya: 13-08-2020  →  Musubize

Kwihakana umwana naho waba udafite ubushobozi ntago bikubahisha ndetse nuwo wasobanurira ko arikibazo cyubushobozi ntiyakumva ahubwo twese hamwe turwanye imyumvire iri mubabyeyi kuko akenshi umuhungu ahita yumva ko azahanwa numuryango wumukobwa bigatuma yihakana umwana akenshi burya abasore ntibaba babuze nubushobozi.

Niyigena xander yanditse ku itariki ya: 13-08-2020  →  Musubize

Ariko ibi biba bikwiye kubera ISOMO abakobwa birirwa bavuga ngo "bali mu rukundo".Akenshi iyo uhaye umuhungu icyo yashakaga,araguta.Ibyo se nibyo mwita urukundo.Mwibuke ko bituma bamwe mwiyahura,abandi mugakuramo inda.Ikirenze ibyo,bibabaza cyane Imana.Nubwo abantu miliyoni na miliyoni baryamana batarashakanye mu rwego rwo kwishimisha,Imana yaturemye irabitubuza.Itwemerera kuryamana n’umuntu umwe gusa,tubanje guca mu mategeko.Ikavuga ko abasambanyi batazaba mu bwami bw’imana.Ntacyo bimaze kwishimisha akanya gato,hanyuma bikazakubuza ubuzima bw’iteka muli Paradizo kandi ntuzazuke ku Munsi w’Imperuka.Nukugira ibitekerezo bigufi cyane.

karamaga yanditse ku itariki ya: 13-08-2020  →  Musubize

ark nubwo imana ibitubuza ndabyemera ark abakobwa nkomeje kwibaza impamvu babona ingaruka buri munsi ark ntibareke iyo mico mibi none njye ndibaza hagati yuko umuhungu numukobwa bishimisha hakavuka icyo kibazo cyo gusama inda ndibaza ngo ikibazo numuhungu cg numukobwa? kuki abakobwa badatekereza kungaruka bahura nazo buri munsi?

Niyigena xander yanditse ku itariki ya: 13-08-2020  →  Musubize

Uwiyishe ntaririrwa.Abakobwa batishyiriye abahungu,Ubusambanyi bwagabanyukaho nibuze 3/4.
Kuki bemera kugurisha umubiri Imana yabahereye Ubuntu?Kandi bakavuga ko "bari mu rukundo".
Ikibazo ni millions na millions z’inda bakuramo buri mwaka.Bibabaza Imana cyane.

gatete yanditse ku itariki ya: 13-08-2020  →  Musubize

Arega utu duhungu tuba tutarakura Kandi tubabtutarabona ubuzima nudufaranga tubonye tuba tugegendera mu myenda na life style. CG aribwo tukubona Amafaranga twumva ko ubuzima Ari uguhora bishomisha. Buriya umugabo nuwabayeho ubusore bwe neza, agatunga cash akazirya Akagera ku rwego atangira gutekereza imishinga imuteza imbere Kandi numushinga wurugo urimo. Naho bareba za film bakagirango Niko ubuzima bimeze.

Ok yanditse ku itariki ya: 13-08-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka