Sherrie Silver yaguze inzu yifuzaga i London mu Bwongereza

Sherrie Silver ni umubyinnyi w’indirimbo zigezweho wabigize umwuga, akaba ari urugero ku rubyiruko rwo hirya no hino ku isi, rukora cyane kugira ngo rugere ku nzozi zarwo.

Sherrie Silver yarakoze cyane bituma agera ku nzozi ze, ubu akaba aherutse kwigurira inzu(apartment) i London mu Bwongereza kandi ngo ni nziza nk’uko abyemeza we ubwe.

Kigali Today yagerageje kumenya agaciro k’iyo nzu uwo mubyinnyi yaguze, ariko we yahisemo kutavuga umubare ahubwo agira ati, “ikwiranye n’urwego rwanjye.”

Sherrie Silver yakoranye n’abahanzi bazwi cyane(superstars) nka Rihanna, Gambino, Beyonce, n’abandi.

Muri videwo ngufi yashyize ku mbuga nkoranyambaga, Sherrie Silver yagize ati, “Mperutse kugura inzu i London kandi byari mu nzozi zanjye, kuko nifuzaga kugura inzu mu gihugu mbamo. Hari kandi n’ibibanza bibiri maze kugura. Ndashima Imana. Mbese sinjye uzabona Coronavirus irangira nkabona uko mpabereka. Ni heza.”

Sherrie Silver ni we washinze itsinda ry’ababyinnyi b’indirimbo zigezweho ryitwa ‘The Unique Silver Dancers’ ryatwaye igihembo cya ‘BEFFTA’ nk’itsinda ribyina neza kurusha andi muri 2013, ndetse ritwara n’igihembo cya MTV muri 2018.

Uwo mubyinnyi ubu ufite imyaka 26 y’amavuko, akomoka mu Karere ka Huye, akaba yarakoranye n’abahanzi bazwi cyane nka Childish Gambino. Yamenyekanye mu ruhando mpuzamahanga kubera kubyina muri videwo y’indirimbo ‘This is America’ ya Gambino, na yo yaje kwegukana igihembo cya MTV.

Sherrie Silver anakorana n’ikigega mpuzamahanga cyita ku iterambere ry’ubuhinzi(International Fund for Agriculture Development ‘IFAD’) muri Afurika, aho akora ingendo nyinshi hirya no hino ku mugabane wa Afurika mu rwego rwo guha icyizere abana bafite ibibazo bitandukanye.

Yakomeje kumenyakana cyane abinyujije mu gufata amavidewo agaragaza uko abyina, akayashyira kuri YouTube, ubu akaba afite abantu bamukurikira kuri YouTube barenga 255,000.

Hari n’imishinga Sherrie Silver yagiye akorera mu Rwanda ku giti cye, harimo nko gukodeshereza inzu abana batagira aho baba.

Sherrie yavutse ku itariki 27 Nyakanga 1994, avukira mu Rwanda mu Ntara y’Amajyepfo, nyuma aza kujya mu Bwongereza kubana na nyina, aza no gukomerezayo amashuri.

Ubu afite impamyabumenyi ya kaminuza mu bijyanye no kwamamaza ibikorwa by’ubucuruzi (business marketing) yakuye muri Kaminuza yitwa ‘University of Essex’.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka