Shaffy arakangurira urubyiruko gutinyuka bagakabya inzozi zabo

Mucyo Shaffy utegura “Rwandan Fashion Show” arakangurira urubyiruko bagenzi be gutinyuka nabo bakaba bakabya inzozi zabo nk’uko nawe byamugendekeye.

Uyu musore ukiri muto, ku myaka 20 gusa amaze gutegura iki gikorwa gikomeye kiri ku rwego rw’igihugu ubugira kabiri dore ko ari igikorwa cyatangiye umwaka ushize wa 2014.

Mucyo Shaffy uri gutegura Rwandan Fashion Show
Mucyo Shaffy uri gutegura Rwandan Fashion Show

Mucyo Shaffy aganira na KT Radio mu kiganiro Showbusiness Time kuri uyu wa 11.12.2015 ubwo twamubazaga igihe yatangiye gutinyukira gutegura ibikorwa nk’ibi yatubwiye ko yabitangiye akiri mu kiciro cya mbere y’amashuri yisumbuye (Tronc-Commun) ubwo yateguraga ibirori bisanzwe bizwi nk’ibibera ku ishuri.

Yagize ati: “Natangiye gukunda ibintu byo gutegura ibitaramo (events, spectacles) kwakundi muri tronc commun, kwakundi muba mwiga ahantu ugasanga umuntu yateguye ikintu, so ni hariya ibitekerezo byagiye biva rero, ngenda mbizamura kugeza aho ntangiye gutegura ibintu, ibikorwa bifata igihugu cyose.”

Afite gahunda yo gukomeza gutegura n’ibikorwa bizarushaho kumuteza imbere. Yagize ati: “Usibye ibyo ku ishuri na Rwandan Fashion Show nta kindi gikorwa nari nategura gusa umwaka utaha Imana nimfasha hari ibindi mbahishiye byinshi.”

Kuri ubu ni umunyeshuri muri University of Kigali mu ishami rya Business Information and Technology. Akaba ari gutegura Rwandan Fashion Show afatanyije na bagenzi be batatu.

Ikirango cya Rwanda Fashion Show
Ikirango cya Rwanda Fashion Show

Yagize ati: “Igikorwa cyacu gitandukanye n’izindi Fashion Show abantu bagiye babona. Ni ukuvuga ngo iki gitorwa cyacu kizabera kuri pisine. Ni Fashion Show yo kuri pisine navuga ko ivanze na “pool party”. Ikindi ni ubwa mbere bazaba babonye abanyamideli bagenda hejuru ya pisine.”

Ibi birori bizabera kuri pisine ya Hotel The Manor kuwa gatanu tariki 18 Ukuboza 2015 guhera ku isaha ya saa kumi n’ebyiri z’umugoroba. Aho kwinjira bizaba ari amafaranga y’u Rwanda 3000 mu myanya isanzwe, 5000 mu myanya y’icyubahiro ndetse na 8000 muri VVIP aho uzajya unahabwa icyo kunywa.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka