Sengabo yakoze indirimbo ayita Kalinga: Yasobanuye impamvu y’iri zina
Umuhanzi Sengabo Jodas yahimbye indirimbo ayita izina ry’Ingoma Ngabe y’u Rwanda izwi nka ‘Kalinga’ agamije kwerekana umutima w’u Rwanda n’inkomoko y’Abanyarwanda.

Sengabo avuga ko kubana neza, gukundana no gukomera ku muco w’abakurambere ari byo byaranze Abanyarwanda kuva kera, ikaba ari yo mpamvu muri iyo ndirimbo avuga ko u Rwanda rufite umwihariko utazasangana umunyamahanga.
Yagize ati “Ingoma ngabe ni umurage w’Abanyarwanda. Urukundo ni igihango cy’Abanyarwanda, inka ivuga urukundo. Uwaguha inka n’ingoma yabaga aguhaye urukundo n’u Rwanda, ni cyo cyahagarira rero umutima w’u Rwanda”.
Muri iyi ndirimbo Sengabo atanga impanuro ku bakiri bato bakamenya gutahiriza umugozi umwe birinda kugendana n’ibihita bagakunda umurimo kandi bakamenya amateka y’igihugu cyabo.
Agira ati “Mba ntanga inama nk’umubyeyi ubwira umwana we kumenya kubana no guhangana n’ibibazo ashobora guhura na byo mu buzima, hari aho ngira nti ‘uzabona byinshi bidogera ubone abagendana n’ibihinda, umunsi uzabiburira igisubizo uzifurebe amateka, bivuze gutekereza ku rukundo n’imico byiza yarangaga abanyarwanda”.
Sengabo Jodas ni umwe mu bahanzi bibanda kuri gakondo ndetse bafite impumeko yo gusigasira ubuvanganzo bw’umwimerere nyarwanda.
Reba hano indirimbo Kalinga ya Sengabo Jodas
Ohereza igitekerezo
|