Senderi International Hit "yanyuze muri Kaminuza ya Harvard"

Senderi International Hit, umuhanzi nyarwanda ukunze kwitwa amazina menshi ajyanye n’ibihe runaka ndetse harimo n’irya Harvard, imwe muri Kaminuza ikomeye ku isi, ngo "koko yayinyuzemo".

Senderi International Hit (iburyo) ari kumwe n'Umunyamakuru wa Kigali Today.
Senderi International Hit (iburyo) ari kumwe n’Umunyamakuru wa Kigali Today.

Mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru ba Kigali Today ubwo yazaga kumurika indirimbo ye nshya iri mu gifaransa, Senderi yasobanuye uko yanyuze muri iyi Kaminuza yubashywe mu ruhando mpuzamahanga.

Yagize ati “Iyo wanyuze mu gisirikare, nta kintu cyose utakora muri iyi si. Igisirikare nanyuzemo cya RPA rero kinarenze Kaminuza ya Harvard.”

Iyo mpamvu ikaba ari na yo nkuru Senderi International Hit ashingiraho avuga ko "yanyuze muri kaminuza ya Harvard", kabone nubwo mu buryo bufatika atayikandagiyemo.

Uyu muhanzi Senderi International Hit wabaye mu gisirikare cya RPA mu gihe cy’urugamba rwo kubohora igihugu, akunze kwitwa amazina menshi y’ibyamamare, nk’iry’umuhanzi nyarwanda Stromae uba mu Bubiligi, Umunyamerika Chris Brown, ndetse n’andi mazina menshi.

Senderi ku modoka ye.
Senderi ku modoka ye.

Rimwe mu mazina aherutse kwiyongera kuyo afite ni Eric Dusingizimana, Umunyarwanda ukina umukino wa “Cricket”, akaba yaraciye agahigo ko kumara amasaha 51 akina uyu mukino ndetse agashyirwa mu gitabo cy’abaciye agahigo ku isi kizwi nka “Guiness de Record”.

Aya mazina yose arayahakana usibye irya Havard

Kuri Senderi International Hit, ngo aya mazina yose bamugerekaho, ngo asanga ari baba bashaka kwimenyekanisha cyane ari bo yise “kumuryaho ‘Hit’ n’ama ‘Free’.” Uyu muhanzi avuga ko ubundi amazina ye nyakuri ari Nzaramba Senderi Eric, ngo ariko azwi ku kandi kazina ko mu bwana bwe ka ‘Mafiyeri’.

Ati “Ayo mazina yose ndayumva nkisekera. Ariko birananshimisha kuko umuntu wese ushatse kuzamuka, agomba kuvuga Senderi kuko icyo avuze cyose gihita cyumvwa. Ariko irya Havard ryo ni ryo kuko ibyo naciyemo birenze ’Harvard’.”

Senderi asanga ari we muhanzi ukunzwe n’Abanyarwanda cyane

Mu magambo ye ubwe, Senderi International Hit ngo asanga ari we muhanzi wenyine mu Rwanda ukunzwe n’Abanyarwanda benshi.

Ati “Ni nde muhanzi uhagarara amasaha 5 aririmbira imbaga y’Abanyarwanda ahantu hirya no hino Umukuru w’Igihugu aba yasuye? Ntawapfa kubishobora.”

Mu gihe bamwe bakomeje kuvuga ko Senderi International Hit abona amafaranga menshi igihe aba yagiye gukora nk’umushyushyarugamba ahantu Umukuru w’Igihugu aba yasuye, ngo kuri we nta mafaranga menshi abona, icyo aha agaciro ni icyizere aba yahawe n’ubuyobozi bukuru bw’igihugu.

Kuri Senderi, ngo kuba ubuyobozi bumugirira icyizere agasusurutsa abaturage biramuhagije.

Ati “Jye ubu ndi umukire cyane, ariko nkize mu mutwe no mu mutima kandi ni cyo cya ngombwa. Kuba ubuyobozi buntekereza ngo nsusurutse abaturage biranshimisha cyane.”

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 5 )

Good introduction kbsa ibisubizo bye birumvikana.

Natal yanditse ku itariki ya: 31-07-2016  →  Musubize

turakwemera muvandimwe

ALIAS yanditse ku itariki ya: 28-07-2016  →  Musubize

TURAKWEMERA WANGU

ALIAS yanditse ku itariki ya: 28-07-2016  →  Musubize

senderi aradushimisha cyanekubera udukoryotwe

kwibuka benjame yanditse ku itariki ya: 5-07-2016  →  Musubize

sha yavuze ukuri kweli nta havard irenze igisilikare

kbsa yanditse ku itariki ya: 30-06-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka