Senderi International Hit agarukanye indirimbo nshya

Nyuma y’amezi asaga 12 atagaragara mu ruhando rw’umuziki, umuhanzi nyarwanda Eric Senderi Nzaramba, uzwi cyane nka Senderi International Hit, agarukanye indirimbo nshya ngo yongere ashimishe abafana be.

Senderi International Hit
Senderi International Hit

Senderi uzwi cyane mu ndirimbo z’injyana ya ‘Afro bit’, ejo ku wa Gatatu tariki 3 Werurwe 2021 yasohoye indirimbo nshya yise ‘Muri Hehe’, yibutsa abafana be gukomeza kumuzirikana no kumukunda nk’uko byahoze, ivuga ku busugire bw’igihugu no kwiyumvamo Ubunyarwanda kurusha mbere.

Muri iyo ndirimbo Senderi akangurira Abanyarwanda bari mu gihugu, ababa hanze yacyo n’inshuti z’u Rwanda bo mu ngeri zose, gushyigikira gahunda za Guverinoma z’iterambere ry’igihugu.

Aha avuga nka gahunda zo guteza imbere ubuzima n’isuku, gutanga imisoro, ubukerarugendo, Umuganda, amahoro n’umutekano nka bimwe mu by’ingenzi mu kubumbatira ubusugire bw’igihugu.

Muri iyo ndirimbo kandi, Senderi abaza abafana be niba bagihari kandi bahagaze neza ndetse biteguye gushyigikira izo gahunda za Leta, ari nazo ashyira imbere mu butumwa buri mu ndirimbo ze.

Muri hamwe mu nyikirizo y’iyo ndirimbo hagira hati “Niba muhari, nimuze twirukane ubwo bwigunge”, igisubizo kuri iyo ntero kikagira kiti “Ntugire ikibazo, twese turacyahari”.

Senderi avuga ko hashize umwaka wose atabonana n’abafana be nk’uko yabigaragarije mu kiganiro yagiranye n’umunyamakuru kuri Whatsapp, nyuma gato yo gushyira indirimbo ye kuri You Tube.

Ati “Sinabashije kujya mu bitaramo byo mu gihugu hirya no hino, aho twishimiraga iterambere u Rwanda rwagezeho”.

Senderi ngo ahereye kuri ibyo, yahisemo gutura indirimbo ye abitanga baza ku ruhembe rw’umuheto mu guhangana n’icyorezo cya Covid-19, abayobozi mu nzego z’ibanze, abashinzwe umutekano, abanyamakuru n’abakorerabushake mu gufasha gukumira icyo cyorezo, kuko abo bose bari ku ruganmba kuva Covid-19 yagera mu Rwanda muri Werurwe 2020.

Yongeraho ko iyo ndirimbo ye yiteguye kuyiririmba, aho agira ati “Niteguye kuririmba iyi ndirimbo yanjye imbona nkubone mu gihe tuzaba twatsinze urugamba turwana na Covid-19. Amasengesho yanyu yarasubijwe”.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka