Senderi Hit agiye gukora ibitaramo bizenguruka Igihugu
Umuhanzi Eric Senderi International Hit, agiye gukorera ibitaramo mu turere 13 tw’u Rwanda, mu rwego rwo kwizihiza imyaka 20 amaze mu ruganda rw’umuziki nyarwanda.

Ibi bitaramo bizatangirira i Kirehe ku wa 5 Nyakanga 2025 ku ivuko mu Murenge wa Nyarubuye, bisorezwe ku ya 1 Kanama 2025 mu Mujyi wa Kigali.
Senderi avuga ko kuba agiye gutangirira gutarama ku ivuko, bifite igisobanuro gikomeye kuri we, kuko ari ho inzozi ze zatangiriye.
Ati “Nifuza gutangirira aho navukiye kugira ngo niyibutse aho navuye, ndetse nkomeze kwereka urubyiruko ko aho umuntu avuka atari ho honyine abonera ubuzima”.
Senderi avuga ko muri iyi myaka 20 amaze ari umuhanzi, abakunzi b’umuziki we bamugaragarije urukundo.
Yagize ati “Ndashimira cyane Imana yamfashije kubigeraho. Uyu ni umwanya wo gushimira abafana no gusubiza urukundo bangaragarije.”
Ibi bitaramo bizabera mu bice bitandukanye by’Igihugu, aho azaririmba indirimbo ze zakunzwe cyane kuva mu 2005 kugeza ubu.
Mu myaka 20 amaze mu muziki, Senderi yasohoye album eshatu ari zo ‘Twaribohoye’ iriho indirimbo 10, ‘Icyomoro’ iriho indirimbo 15 ndetse na ‘Intimba y’Intore’ iriho indirimbo 18 zo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Afite ibigwi by’uko yataramiye kandi mu Ntara zose z’u Rwanda no mu Mujyi wa Kigali, mu bikorwa byakurikiraga uruzinduko rwa Perezida Paul Kagame.

Yitabiriye irushanwa rya Primus Guma Guma Superstar inshuro eshatu zikurikiranya, anegukana ibihembo bitatu bya Salax Awards nk’umuhanzi mwiza mu njyana ya Afrobeat.
Senderi yahawe kandi Karisimbi Awards eshatu nk’umuhanzi ukunzwe n’abaturage, ndetse anahabwa igihembo cy’Umujyi wa Kigali cy’isuku n’umutekano.
Uyu muhanzi yaririmbye mu matora ya Perezida wa Repubulika mu 2010, 2017 na 2024, ndetse yitabira umuhango wo Kwita Izina inshuro eshatu.
Senderi ni we muhanzi wa mbere waririmbye mu muhango wo gutaha Stade Amahoro ivuguruye, imbere y’Abakuru b’ibihugu barenga 20.
Afite indirimbo nyinshi yahimbiye amakipe atandukanye y’umupira w’amaguru, kandi afite agahigo ko kuba ari we muhanzi wenyine waririmbiye mu mirenge yose y’u Rwanda.
Senderi yungamo ko yabaye umuhanzi utanga n’ubutumwa, ati “Ntabwo naririmbaga urukundo gusa cyangwa kwinezeza, ahubwo naririmbye kugira ngo nubake Igihugu, dutere imbere twese. Ndabikomeje.”

Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|