Senderi arasaba umukobwa umukunda kubimubwira vuba kuko azashaka muri uyu mwaka
Senderi International Hit ngo arifuza kuzashaka umugore muri uyu mwaka wa 2014, bityo haramutse hari umukobwa umukunda yatinyuka akabimubwira maze nawe akamuhundagazaho urukundo asigaranye kuko ngo ariwe yarubikiye.
Mu kiganiro twagiranye ubwo twamubazaga muri make gahunda yihariye yaba afite muri uyu mwaka wa 2014, yadutangarije ko muri uyu mwaka wa 2014 afite gahunda yo kuzakora cyane kurusha umwaka ushize, kuzitabira amarushanwa akomeye hano mu Rwanda ndetse no kuzashaka umugore.
Yagize ati: “Nzakora cyane kurusha umwaka ushize. Nifuza binkundiye kuba najya mu marushanwa akomeye ateganywa hano mu Rwanda. Nifuza no gushaka uyu mwaka.”
Twifuje kumenya niba kuba yifuza kuzashaka uyu mwaka yaba afite umukunzi adusubiza ko kugeza ubu ari nta mukunzi afite ahubwo ko agiye gutangira kumushaka.
Yagize ati: “Nta mukunzi mfite ubu ngiye gutangira kumushaka. Mubonye nababwira. Ahubwo munshyirireho na numero yanjye n’ifoto yanjye nziza, niba hari umukobwa unkunda wifuza ko twarushingana ampamagare murebe ndebe niba namukunda…”.
Twamubajije niba igihe cy’umwaka umwe cyaba gihagije kuri we kugira ngo ashakemo umukunzi, bamenyane ndetse banabane adusubiza ko kuri we nta kibazo kirimo kuko yamubikiye urukundo.

Yagize ati: “Urukundo ruke nsigaranye niwe narubikiye, nimubona nzarumuhundagazaho, nzamukunda cyane muteteshe. Hari utuntu njya mbona abazungu bakora ndetse na hano mu Rwanda kuburyo nimubona niteguye kubimukorera nkamukunda cyane n’urukundo rukagenda rurushaho kwiyongera…”.
Senderi akomeza asaba umukobwa waba amukunda kumuhamagara akabimubwira bityo nawe akareba ko yamukunda bagakomezanya urugendo maze uyu mwaka ukazarangira barushinze.
Arasaba kandi abakobwa bose baba bamukunda kumuhamagara kuri numero ye igendanwa ya 0788684085 maze akarebamo uwo bazarushingana muri uyu mwaka. Yongeyeho ko vuba aha azatangaza ibyo yifuza ko umukobwa bazarushingana yaba yujuje.
Marie Clemence CYIZA UWIMANIMPAYE
Ibitekerezo ( 7 )
Ohereza igitekerezo
|
hahahahahahaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaahahahahahahaa!!!!!!!!!!!!
hahahahahahaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaahahahahahahaa!!!!!!!!!!!!
Urambabaje gusa!!!!!!
Uyu mugabo mumwegere ashobora kuba afite ikibazo.Njye rwose ndabarahiye mbona yaribeshye career.Umuziki si domaine ye kabisa.Yatinye isuka kabisa.None ngo asigaranye urukundo ruke.................Birababaje !Ngaho abakobwa nimwishore !!!!!!!!!!!
Reka tugire inama uyu mu type. Aravuga ngo azatangaza conditions umukobwa ashaka azaba yujuje. Iri ni ikosa rikomeye cyane kuko urukundo nyarwo rutabamo condition cyeretse urukundo rucye nk’uko yivugira ko asigaranye rucye. Jye namugira inama yo kureba umupfakazi umaze guhumura bakisungana naho ubundi ntawarusyaho. cg yifatire Mukarujanga nabonye babyumva kimwe.
Senderi international Hit, harya ngo yasabye ko bijya no muri ID? Yabuzwa n’iki no gushaka umukunzi kuri ubu buryo?? Ibyo ukora n’ibyo uvuga ntabwo bigusa, urakuze bihagije ujye wiyubaha
Ariko uyu mutipe anywa ibiki wana! Wabuze inyara none ngo uzabona irongora!