Seminega yasohoye indirimbo asaba abantu guhinduka
Umuhanzi Seminega Ferdinand yamaze gushyira hanze indirimbo yise MWAMI DUTABARE irimo ubutumwa busaba abantu guhinduka bakava mu byaha, bagakurikira inzira nyayo izabageza mu ijuru.
Seminega avuga ko yahimbye iyi ndirimbo nyuma yo kubona ukuntu kuri iyi isi abantu bagenda batera umugongo Imana yabaremye, aho urukundo rugenda rukonja mu bantu, abantu ntibizerane, ubugome bukagenda bwiyongera hirya no hino ku isi, bikamutera kwicara akareba uruhare yagira ngo atange umuganda we mu guhindura abantu.
Mu ndirimbo Mwami Dutabare, umuhanzi Seminega avugamo ko Yezu yapfuye kugira ngo ahongerere ibyaha by’abantu nyamara ko bo batabimenye bagakomeza kumusubiza ku musaraba.
Seminega avuga ko guhindura abantu wenyine bidashoboka nyamara ko buri wese mu ntege nke ze afite yashyiraho uruhare rwe hagahinduka nibura bake.

Agira ati “iyo wisuzuguye wibwira ko ijwi ryawe ntaho ryagera ngo rihindure abantu ucika intege, nyamara uko ijwi rito ryanjye ryiyungikanyije n’iry’undi rito bihinduka ijwi rinini, kandi niyo twahindura umuntu umwe tuba turokoye ubuzima bw’umuntu”.
Umuhanzi Seminega avuga ko ariyo ndirimbo ahereyeho mu buhanzi bwe ariko ko azakomeza guha ubutumwa bwiza abatuye isi ndetse n’Abanyarwanda by’umwihariko ngo bakomeze bategure kuzabana na Nyagasani ubuziraherezo, baharanira guhindura isi, yamaze kuzura ibibi byinshi.
Indirimbo MWAMI DUTABARE yakorewe muri studio yitwa Intare studio iri mu karere ka Rusizi, Seminega akaba ari umuhanzi utuye mu mujyi wa Kigali i Remera, akaba avuga ko amashusho y’iyi ndirimbo nayo azaba yagiye hanze mu minsi ya vuba.
Umugwaneza Jean Claude
Ibitekerezo ( 6 )
Ohereza igitekerezo
|
mbere nambere ndabanza ngashimi mwebwe mutugezaho amakuru atandukanye cyane cyane nkaya yumuhanzi Seminiga utangiye ururugendo; nibyiza twebwe nkabakunzi banyu tubonako arikintu gishimishije cyanee; ariko sinasozo ndashimiye studio intare record na DJ Emmy pro; kuko ndumva bageze ahantu hashimishije natwe tuzabayoboka next and very soon as possible time..
thanks so much%%%
ko bitagiye
ndagushigikiye cane kugitekerezo wagize yesu asezera intumwa niko yababwiye ati mugende kwisi matayo 28.19 nimugende muhindure abantu abemera mubababtize mwizina ryadata numwana numwukawera kandi turikumwe namwe iminsi yose iyo nimission yesu yadusigiye yoguhindura umuntu simpanuka numugambi wimana woguhindura isi ikaba umuco
Ferdinand se kandi yabaye umuhanzi kuva ryari? Ndumiwe
UWO MUHANNZI SEMINEGA NATERE IMBERE
NDAMUSHYIGIKIYE
Uyu Ferdinand nizere ko yahindutse kuko jye muzi ari UMUTINGANYI atuye mu Migina!!! Niba koko ibyo aririmba nk’uko mubivuze muri iyi nkuru ari ukuri kumurimo, byaba ari byiza, kuko yajyaga akoresha abana b’abahungu imibonano mpuzabitsina!!!!!!