Sauti Sol yatahanye intsinzi, Meddy baramutsinda
Itsinda rya Sauti Sol niryo ryegukanye intsinzi ku mwanya w’itsinda rihiga ayandi muri Afurika mu bihembo bya MTV AMAs 2016.

Iri tsinda rya muzika ryo muri Kenya ryegukanye icyo gihembo mu ijoro ryo ku wa gatandatu tariki ya 22 Ukwakira 2016.
Abagize iryo tsinda bishimiye icyo gihembo babinyuza ku mbuga nkoranyambaga, bashimira uwabashyigikiye wese.
Bagize bati “Afurika y’Iburasirazuba muhaguruke! Nitwe tsinda rya mbere muri Afurika muri 2016. Mwarakoze MTV Base Africa kudushyira ku rutonde rw’abahatana. Turashimira byimazeyo uwariwe wese wadutoye.”
Sauti Sol yataramiye Abanyarwanda ubwo yakoreraga igitaramo i Kigali, ku mugoroba wo ku itariki ya 17 Nzeli 2016.
Ni itsinda riri kugaragaza intambwe ikomeye muri muzika. Ubwo Perezida Barack Obama yasuraga Kenya, baramuririmbiye.

Muri MTV Africa Music Awards (MTV AMAs) bahigitse amatsinda bari bahanganye nka R2Bees (Ghana); Toofan (Togo); Navy Kenzo (Tanzaniya) na Mi Casa (Afurika y’Epfo).
Meddy, umunyarwanda wa mbere wagize amahirwe yo guhatana mu bihembo bya MTV AMAs nta gihembo yatahanye.
Mu cyiciro yari arimo cya “Listener’s choice”, intsinzi yegukanwe na Jah Prayzah wo muri Zimbabwe.

Abandi bahanzi batandukanye begukanye ibihembo muri MTV AMAs:
Umuhanzi w’umwaka: Wizkid
Indirimbo y’umwaka: My woman, my everything (Patoranking ft Wande Coal)
Indirimbo nziza ihuriyemo ahanzi benshi: Soweto Baby (Dj Maphorisa ft Wizkid & Dj Buckz)
Umuhanzi mwiza w’injyana ya Hip Hop: Emtee
Umuhanzi mwiza ukizamuka: Tekno Miles
Uwagaragaje ibikorwa by’indashyikirwa: Caster Semenya
Video y’umwaka: Niquer ma vie (Youssoupha)
Uwatoranyijwe n’abakurikirana indirimo: Jah Prayzah
Umuririmbyi w’umugabo w’umwaka: Wizkid
Igihembo cyagenewe inararibonye muri muzika: Hugh Masekela
Umuririmbyi mwiza uririmba mu gifaransa: Serge Beynaud
Itsinda rya muzika ry’umwaka: Sauti Sol
Umuririmbyi w’umugore w’umwaka: Yemi Alade
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|