Samputu na Chameleon bamaze gukorana indirimbo

Jose Chameleon umuhanzi w’icyamamare mu gihugu cya Uganda yamaze gukorana indirimbo n’umuhanzi w’Umunyarwanda Jean Paul Samputu.

Ku rubuga rwa Instagram rwa Samputu hagaragaraho ubutumwa buvuga ko indirimbo yakoranye na Chameleon yamaze kugera hanze nubwo itarasakara ngo imenyekane
Ku rubuga rwa Instagram rwa Samputu hagaragaraho ubutumwa buvuga ko indirimbo yakoranye na Chameleon yamaze kugera hanze nubwo itarasakara ngo imenyekane

Nk’uko bigaragara ku rubuga rwa Instagram rwa Samputu, avuga ko iyi ndirimbo itaramenyekana izina n’injyana ikozemo, yagombaga gushyirwa hanze kuri uyu wa gatanu tariki 01 Nzeri 2017.

Umuhanzi Samputu ni umwe mu bahanzi bakunzwe cyane mu gihe cyahise mu Rwanda no mu gihugu cya Uganda ku ndirimbo ye Nimuze Tubyine.

Yakoze kandi indi ndirimbo izwi cyane mu Rwanda ikaba inakoze Kinyarwanda yitwa Nyaruguru, ikaba yaratwaye igikombe mpuzamahanga kubera umwimerere wa Kinyafurika yagaragaje mu marushanwa yaberaga muri Leta zunze ubumwe za Amerika.

Abantu batari bake bategerezanyije amatsiko uko iyi ndirimbo ya Chameleon umenyerewe mu njyana z’ubu izaba imeze, mu gihe Samputu azwiho kuririmba indirimbo za Kera.

Umuhanzi Samputu yagiye atangaza kenshi ko yihebeye Imana ndetse n’indirimbo zose yasohoye nyuma yo kwakira agakiza zose zasingiziga Imana, abantu biteze ko iyo ndirimbo bataratangaza uko yitwa n’uko imeze niba izaba ikomoza ku Mana.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka