Safi utari mu Rwanda yahagaritse ibitaramo yari afite muri Amerika na Canada

Safi Madiba usigaye ukora ku giti cye nyuma yo kuva muri Urban Boys akanatandukana na The Mane, amaze iminsi muri Canada. Safi yahagaritse ibitaramo yari amaze iminsi yitegura byagombaga kubera muri Canada no muri Leta zunze ubumwe za Amerika akaba yagombaga kuzabikora muri Gicurasi.

Ubwo umunyamakuru wa Kigali Today yavuganaga na Safi Madiba ari mu gihugu cya Canada, yabanje kumubaza uko amerewe muri iki gihe cyo kuguma mu rugo maze agira ati “Nabuze aho nyura ngo nigarukire mu Rwanda.”

Byatumye umunyamakuru amubaza niba ateganya kugaruka mu Rwanda cyane ko hari amakuru yari yavuzwe ko agiye gutura muri Canada hamwe n’umugore we atazagaruka mu Rwanda vuba, yanga kwerura ngo avuge ku iby’aya makuru agira ati “Ndi muri Canada tu!”

Safi yagiye muri Canada agiye gusura umugore we Judith, akaba yari anafite ibitaramo muri iki gihugu hamwe no muri Amerika muri uku kwezi kwa Gatanu ariko byose byasubitswe kubera Icyorezo cya COVID-19.

Umunyamakuru yamubajije impamvu abisubitse akererewe, Safi asubiza ko yakekaga ko mu kwezi kwa Gatanu icyorezo kizaba cyaragabanutse wenda ibitaramo bikongera bigasubukurwa, ariko ngo arabona nta cyizere.

Ku rukuta rwe rwa Instagram, Safi yashyizeho ifoto igaragaza ko ibitaramo bitanu byose bisubitswe, maze yandika munsi y’ifoto ati “Icyorezo kirakomeye ni ukwihangana tukaba tugumye mu rugo.”

Ibitaramo Safi asubitse, ni byo bya mbere yari agiye gukorera hanze y’u Rwanda kuva yatandukana n’itsinda rya Urban Boys bamaranye imyaka hafi 10 mbere y’uko batandukana muri 2017.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka