Safi Madiba yashyize hanze indirimbo ya mbere ari muri Canada
Nyuma y’uko amakuru avuga ko Safi Madiba yagiye muri Canada, ubu yamaze gushyira hanze indirimbo nshya.
‘I love you’ ni yo ndirimbo ya mbere Safi ashyize hanze atuye muri Canada. Amajwi yakozwe na Madebeat wo mu Rwanda, naho amashusho afatwa na Scrunji.
Iyi ndirimbo yiganjemo amagambo y’urukundo aba abwira umukunzi we.
Safi yagiye kuba muri Canada agiye kubana n’umugore we Niyonizera Judith uhatuye kuva kera. Bikimenyekana, yagerageje kubihakana avuga ko ari muri Tanzaniya yagiye gukora umuziki, ko adashobora kugenda adasezeye.
Yari afite gahunda yo gukora ibitaramo muri Leta zunze ubumwe za Amerika, ariko yabaye abihagaritse kubera icyorezo cya covid-19.
Ibitekerezo ( 3 )
Ohereza igitekerezo
|
NDANKWEMERA kuraje
jye,nkunda,fasi,madimba kujyeza,ntaho,ntamwayitiriye,jye.ajyiriyeneza .yama.ni 072,078 kukondamukunda
SHAKACOMED