Safi Madiba yashyize hanze indirimbo ya mbere ari muri Canada

Nyuma y’uko amakuru avuga ko Safi Madiba yagiye muri Canada, ubu yamaze gushyira hanze indirimbo nshya.

Safi Madiba yasohoye indirimbo ya mbere kuva agiye muri Canada
Safi Madiba yasohoye indirimbo ya mbere kuva agiye muri Canada

‘I love you’ ni yo ndirimbo ya mbere Safi ashyize hanze atuye muri Canada. Amajwi yakozwe na Madebeat wo mu Rwanda, naho amashusho afatwa na Scrunji.

Iyi ndirimbo yiganjemo amagambo y’urukundo aba abwira umukunzi we.

Safi yagiye kuba muri Canada agiye kubana n’umugore we Niyonizera Judith uhatuye kuva kera. Bikimenyekana, yagerageje kubihakana avuga ko ari muri Tanzaniya yagiye gukora umuziki, ko adashobora kugenda adasezeye.

Yari afite gahunda yo gukora ibitaramo muri Leta zunze ubumwe za Amerika, ariko yabaye abihagaritse kubera icyorezo cya covid-19.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

NDANKWEMERA kuraje

Nshimiyimana jean de Deiu yanditse ku itariki ya: 3-07-2021  →  Musubize

jye,nkunda,fasi,madimba kujyeza,ntaho,ntamwayitiriye,jye.ajyiriyeneza .yama.ni 072,078 kukondamukunda

habagusenga,pita yanditse ku itariki ya: 26-11-2020  →  Musubize

SHAKACOMED

BRAYANWIZY yanditse ku itariki ya: 24-07-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka