Safi Madiba yaba agiye kubana n’umukobwa bahoze bakundana?

Nyuma y’uko Safi Madiba agiye muri Canada abihishe inshuti ze, hagaragaye ikiganiro yagiranye n’uwo bahoze bakundana Umutesi Parfine bakaba bashobora kuba bagiye gusubirana.

Safi Madiba yahoze mu rukundo na Parfine (Photo:Internet)
Safi Madiba yahoze mu rukundo na Parfine (Photo:Internet)

Parfine yatangiye gukundana na Safi akiba mu Busuwisi aya makuru yamenyekanye muri 2015, aza kureba Safi hano mu Rwanda.

Icyo gihe Safi yavuze ko noneho abonye umukobwa ufite imico n’uburanga biranga uwo yumva yifuza ko barushinga.

Iby’urwo rukundo byarangiye nyuma y’imyaka ibiri birangira nabi kuko bateranye amagambo menshi. Parfine yaashinjaga Safi kuba akunda amafaranga n’abagore baba hanze.

Mu majwi ya Parfine yagiye hanze yagize ati “Umuntu ahanuka rimwe ntahanuka kabiri kandi iyo adapfuye arakira”.

Safi yakoze ubukwe na Judith muri 2017 (Photo:Internet)
Safi yakoze ubukwe na Judith muri 2017 (Photo:Internet)

Mu mpera z’umwaka wa 2017, Safi yakoze ubukwe n’umukobwa utari yaravuzweho kuba akundana na Safi kugeza habura iminsi mike ngo ubukwe butahe.

Niyonizera Judith akimara gukora ubukwe na Safi, hagaragaye amafoto ari kumwe n’umugabo byavuzwe ko yari umugabo babanaga muri Canada akaba amutaye kubera Safi. Abibajijwe nta cyo yigeze abivugaho.

The Mane, inzu itunganya umuziki yakoranaga na Safi baratandukanye, bivugwa ko yagiye gusanga umugore we Judith muri Canada ariko arabihakana avuga ko atagenda adasezeye ku nshuti.

Kuri ubu amakuri ahari ni uko Safi ari muri Canada ariko akaba yaragaruye umubano hamwe na Parfine bahoze bakundana mbere.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

Safi est très très tubarique.

Dsp yanditse ku itariki ya: 5-04-2020  →  Musubize

ndumvasafi ibyoyaba akoze ataribyo.uwamberenuwambere uwowundi webyararangiyenakomezanye nuwobashakanye,

hamad yanditse ku itariki ya: 5-04-2020  →  Musubize

Ukobyumv urwanda rwaga tanze izo mfashanyo kuko benchi tura mfuye nibareke gutinda kuko haribenchi bari kwishwa ninzara

Fabrice yanditse ku itariki ya: 4-04-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka