Ryoherwa na’Mbaye Wowe’ indirimbo Passy wahoze muri TNP yakoranye na Knowless

Passy wahoze muri TNP afatanije na Butera Knowless bashyize hanze indirimbo yo mu njyana ya Zouk bise "Mbaye Wowe".

Passy ubu arakorana na Kina Music iyoborwa na Ishimwe Clement ari na we wamukoreye amajwi y’iyo ndirimbo, yatangaje ko atangiye gukora wenyine nyuma y’uko bidakunze ko itsinda yakoreragamo rya TNP rihagaze kubera inshingano za buri wese wari urigize zitabashije guhura.

Aganira na Kigali Today, Passy yatangaje ko atari yahagaritse ibikorwa bya muzika, ahubwo yari ari kwisuganya neza kugira ngo agarukane ibikorwa bifatika kandi bikomeye nk’iyi ndirimbo yashyize hanze.

Yashimiye Kina Music muri Rusange, ashimira Knowless wamufashije muri iyo ndirimbo, ndetse anashimira Meddy Saleh wafashe amashusho yayo, anizeza abakunzi ba muzika ye ko abahishiye byinshi kandi biryoshye, abasaba gukomeza kumushyigikira.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka