Rurageretse hagati ya Miss Jolly na Bebe Cool wahawe amasaha 48 yo gusaba imbabazi

Mutesi Jolly wabaye Nyampinga w’u Rwanda mu 2016, yatangaje ko yifashishije sosiyete yunganira abantu mu mategeko yo muri Uganda ya Mbidde & Co Advocates, agiye kujyana mu nkiko umuhanzi wo muri Uganda, Moses Ssali uzwi nka Bebe Cool nyuma y’uko amuharabitse ku mbuga nkoranyambaga amushinja ubutubuzi.

Intandaro y’iki kibazo, ku mugoroba wo ku wa 16 Kamena 2026, nibwo Bebe Cool abinyujije ku rubuga rwe rwa X, yatangaje ko Miss Jolly yatuburiye yitwaje u Rwanda n’ikipe ya Arsenal mu 2025.

Bebe Cool yagize ati “Uyu mugore, Jolly Mutesi aba mu Bwongereza kandi akunda gukurikira imikino ya Arsenal, yantekeye imitwe umwaka ushize yitwaje izina ry’u Rwanda n’ikipe ya Arsenal. None agarutse mu kindi gikorwa gikomeye ari gutegura.”

Miss Jolly mu gusubiza, yabwiye Bebe Cool, ko ari icyamamare atakabaye avuga ibyo abonye, atabanje gukora ubushakashatsi cyangwa ngo ashake amakuru mbere yo kuvuga ibintu bishobora kwangiza izina ry’uwo avuga.

Mu ibaruwa ya Mbidde & Co Advocates, bunganira mu mategeko Miss Jolly, bateguje Bebe Cool kumujyana mu nkiko bamushinja gusebanya no gutangaza amakuru y’ibihuha yakwangiza izina ry’umuntu bigakorwa ku bushake ndetse nta n’iperereza rikwiye ryabaje gukorwa.

Bagira bati:”Ibyo mwatangaje bigize icyaha gikomeye cyo gusebanya kuko ari ibinyoma byuzuye, byakozwe mubizi neza kandi byatangajwe mu buryo budatekereje, butitaye ku kuri cyangwa ku kubanza kugenzura amakuru. Ibyo birego bigamije gusebya, gutesha agaciro no gukoza isoni imukiriya wacu, bikaba byangiza izina rye n’icyubahiro cye mu buryo bukomeye."

Bakomeje bavuga ko umukiriya wabo (Mutesi Jolly) atigeze na rimwe agirana imikoranire iyo ari yo yose, cyangwa itumanaho iryo ari ryo ryose na Bebe Cool.

Bati: "Nimero ya telefoni mwavuze akoresha ni iy’ubutekamutwe yakoreshejwe bitemewe kandi nta sano ifitanye na we [Jolly]. Ibyo birego byanyu rero ni ibihimbano, nta shingiro bifite kandi nta kimenyetso kibishyigikira."

Abunganira Mutesi Jolly, bibukije Bebe Cool ko ku wa 4 Ukwakira 2024, uwitwa Tumwine Daniel yashyize kuri konti ye ya Twitter (X) iyo nimero ya telefoni ishinjwa Jolly, aburira abantu ko ikoreshwa n’abatekamutwe mu kwiba amafaranga mu buryo bw’uburiganya.

Bati: "Ibi bigaragaza neza ko iyo nimero yari isanzwe izwiho gukoreshwa n’abiyitirira abandi, kandi nta sano ifitanye n’umukiriya wacu."

Bavuze kandi ko ku wa 3 Ukwakira 2024, Mutesi Jolly yari yaratanze itangazo ku mugaragaro aburira abantu kwirinda abamwiyitirira bagamije uburiganya, bityo ko Bebe Cool yakagombye kuba yari abizi cyangwa akabitekerezaho mbere y’ibyo yatangaje.

Bakomeza bagira bati: "Ibikorwa byanyu bigize icyaha gikomeye cyo gusebanya ndetse n’icyaha cyo gukwirakwiza amakuru agamije guharabika, byakozwe mubizi neza kandi nta mpamvu zifatika, bikaba byateje kandi bishobora guteza ibihombo no gutesha agaciro n’icyubahiro umukiriya wacu."

Nyuma y’ibyo byose byagarutsweho mu kumenyesha Bebe Cool ibyo yakoze ko bigize icyaha bamusabye guhita ahagarika ako kanya gutangaza cyangwa gusakaza ayo makuru asebanya, kwandika yisubiraho ku byo yavuze kandi agatanga umucyo kuri buri kimwe mu byo yatangaje.

Bamusabye kandi gusaba imbabazi mu buryo bwanditse, kandi akabikora nk’uko yabigenje ajya gutangaza ayo makuru y’ibinyoma kuri Jolly. Ibi byose Bebe Cool yasabwe kuba yabishyize mu bikorwa mu gihe kitarenze amasaha 48.

Bebe Cool yamenyeshejwe ko mu gihe atubahirije ibyo yasabwe mu gihe cyavuzwe, hazakurikiraho gutanga ikirego mu nkiko ako kanya.

Bamumenyesheje kandi ko ibikorwa bye bishobora kumukururira ibindi bihano by’imbonezamubano n’iby’amategeko mpanabyaha bijyanye n’ihohoterwa ryo kuri murandasi, ndetse no kwangiza izina ry’umuntu.

Nubwo Mutesi Jolly yamaze kwifashisha abanyamategeko muri iki kibqzo, ku rundi ruhande Bebe Cool nyuma yo guteguza abamukurikira ku mbuga nkoranyambaga ko azava imuzi inkuru nyayo y’uko ibintu byagenze, akomeje gushyira hanze amwe mu mafoto ndetse n’ibiganiro avuga ko yagiranye na Miss Jolly.

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka