Ruhango: Bangije ifoto ya Jay Polly bavuga ko bamaze kumenya uzegukana PGGSS 2 mbere y’uko bitangazwa

Abatuye umujyi wa Ruhango bavuga ko bamaze kumenya ko King James ari bwegukane igihembo cy’irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star 2, bituma abantu bataramenyekana bangiza ifoto ya Jay Polly yari ku cyapa cyamamazaga abahanzi.

Ku rwinjiriro rw’umujyi wa Ruhango ahitwa kuri mirongo ine 40 mu kagari ka Munini umurenge Ruhango, hari icyapa kinini cyane kiriho abahanzi bose bari baritabiriye PGGSS 2. Kuri icyi cyapa hagaragaragaho amafoto atatu gusa harimo abiri y’abahanzi bari basigaye mu kiciro cya nyuma cyiri.

Ariko Abanyaruhango ntibigeze banategereza ngo barebe icyo abashinzwe amatora batangaza, ahubwo bo bahita bifatira icyemezo gukatagura ifoto ya Jay Polly, kuko ngo bazi neza ko atagomba gukomeza.

Gusa bamwe mu bahatuye babifashe nk’igikorwa cy’ubunyamashwa, bavuga ko atari umuco wa kimuntu. Bavuga ko ababikoze babikoze bamaze kumenya ko umuhanzi Jason Darulo yasesekaye mu Rwanda.

Umwe muri bo ati: “Ariko Abanyaruhango babaye bate, ibi bivuze ko nawe ubwe bamubonye bashobora kumukatagura”.

Urujijo ni rwose mu bahatuye, kuko bamwe bakeka ko babitewe no kwanga Jay Polly abandi bagakeka ko bashobora kuba babitewe n’uko Jay Polly ategukanye iyi ntsinzi kandi ariwe bahaga amahirwe.

Bitegenyijwe ko uri bwegukane uyu mwanya wa Primus Guma Guma Super Star 2 arara amenyekanye uyu munsi tariki 28/07/2012.

Eric Muvara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Ibi nanjye namenye ko King James yatsinze kuwa gatanu!!! umunsi 1 mbere!!! Umuntu uzi ubwenge yarambwiye ngo ese utora uzi aho amajwi abarirwa?

yanditse ku itariki ya: 5-08-2012  →  Musubize

turashakako primus gumaguma habamo ubushishozi irijoro rya final

jack yanditse ku itariki ya: 28-07-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka