Rihanna ni we wagurishije indirimbo nyinshi kuri internet

Umuririmbyi Robin Rihanna wo muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika ni we wesheje agahigo ko kugira umubare munini w’abantu baguze indirimbo kuri internet mu gihe byose nk’uko ikinyamakuru Ninapeople cyabitangaje. Rihanna yagurishije indirimbo kuri internet abantu bagera kuri miliyoni 47,5.

Ku mwanya wa kabiri kuri uru rutonde haza itsinda ryitwa Black Eyed Peas babashije kugurirwa indirimbo n’abantu bagera kuri miliyoni 42,4. Ku mwanya wa gatatu haza umuraperi Eminem we waguriwe indirimbo n’abantu bagera kuri miliyoni 42, 2.

Umuririmbyikazi Lady Gaga umaze iminsi yigaragaza mu byiciro byinshi bya muzika aza ku mwanya wa kane n’abantu bagera kuri miliyoni 42 bamugiriye indirimbo kuri internet.

Kumwanya wa gatanu haza umuririmbyikazi Taylor Swift uririmba mu njyana ya Country waguriwe indirimbo n’abantu bagera kuri miliyoni 41,8. Umwanya wa gatandatu uriho umuririmbyikazi KattyPerry uririmba mu njyana ya Pop Rock waguriwe indirimbo kuri internet n’abantu bagera kuri miliyoni 37,6.

Umuraperi Lil Wayne aza ku mwanya wa munani kuko indirimbo ze zaguzwe kuri internet n’abantu bagera kuri miliyoni 36,7. Lil Wayne akurikirwa n’umuririmbyikazi w’igihangange mu njyana ya RNB witwa Beyonce.

Beyonce abantu bamuguriye indirimbo hifashishijwe internet bagera kuri miliyoni 30,2. Ku mwanya wa cyenda haza umuraperi Kanye West imibare igaragaza ko abantu bamuguriye indirimbo bangana n’abaguriye Beyonce.

Umuririmbyi usoza urutonde rw’abaririmbyi icumi bamaze guca agahigo ko kugurirwa indirimbo n’abantu benshi binyuze kuri internet ni umuririmbyikazi Britney Spears uririmba mu njyana ya Pop. Uyu muririmbyikazi abantu bamuguriye indirimbo binyuze kuri internet bagera kuri miliyoni 28,6.

Abaririmbyi bakorera muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika nibo bigaragara ko bagurirwa indirimbo cyane hifashishijwe internet.

Jean Baptiste Micomyiza

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

helo! mukomeze mudushakire nandi courage

nyenyeri yanditse ku itariki ya: 9-01-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka