Richard Nick yasohoye indirimbo ‘Amenya’ mbere y’igitaramo ateganya i Kigali

Umuhanzi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Richard Nick Ngendahayo, yongeye gukora ku mitima ya benshi asohora indirimbo nshya yise Amenya, ari na yo ya kabiri kuri alubumu ye ya gatatu ateganya gusohora, nubwo kugeza ubu atari yatangaza izina ryayo.

Richard Nick yasohoye indirimbo yise Amenya
Richard Nick yasohoye indirimbo yise Amenya

Amenya, yasohotse uyu munsi tariki 30 Gicurasi 2025, ikaba iboneka ku mbuga zose zicururizwaho umuziki.

Iyi ndirimbo ikurikiye ‘Uri Byose Nkeneye, imaze gufasha imitima ya benshi binyuze mu butumwa bukomeye bwo kwiyegurira Imana.

Richard yagaragaje ibyishimo byo gusangiza abatuye Isi ubutumwa bw’Imana binyuze muri iyi ndirimbo nshya.

Yanatangaje ko igitaramo Ni we Healing Live Concert, kizaba ku wa 23 Kanama 2025 muri BK Arena i Kigali, aho yatumiwe na Sosiyete ya Fill the Gap.

Ni igitaramo kinini cyateguwe nk’umwanya udasanzwe wo kuramya, gusenga no kwakira gukiza kw’Imana ku buryo bw’umwihariko.

Richard agira ati “Nishimiye gusangiza abantu ubutumwa bw’Imana buri muri iyi ndirimbo nshya.”

Richard Nick Ngendahayo yatangiye kuririmba mu 2000, yamenyekanye cyane mu ndirimbo nka ‘Ni we’, ‘Ibuka’, ‘Si Umuhemu’, ‘Yambaye Icyubahiro’, ‘Sinzakwitesha’, n’izindi nyinshi.

Mu 2010 ni bwo yafashe icyemezo cyo kwimukira muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, aho yakomereje umurimo w’Imana binyuze mu muziki no kwigisha ijambo ry’Imana mu matorero atandukanye. Nubwo atari akigaragara mu ruhame mu Rwanda, indirimbo ze zakomeje kubaho nk’umurage.

Indirimbo Amenya ya Richard Nick Ngendahayo

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka