Rasta Francis avuga ko inganzo iza nk’umuriro ugurumana

Nubuhoro Francis, umuhanzi ukunda kuririmba mu njyana ya Reggae, akaba amaze gukora indirimbo ebyiri, yemeza ko nta gihe kidasanzwe agira ngo ajye mu nganzo ahubwo ngo agira atya akumva inganzo iramukirigita agahita afata urupapuro akandika indirimbo, ubundi akegura gitari ye akaririmba, kandi ngo iyo inganzo yaje biba bigoye kubihagarika.

Yagize ati “iyo inganzo yaje ukumva ko hari ikintu kikuri ku mutima, biba bimeze nk’umuriro ugurumana ku buryo kubihagarika biba bigoranye, nko mu masaha ya nijoro nibwo njya nkumva nkumva biraje ngahita negura ikaramu na gitari yanjye ngahimba ubwo”.

Uyu muhanzi utuye i Kigali, avuga ko amaze guhimba indirimbo ziri hagati ya 40 na 50 ariko kugeza ubu akaba amaze gukora indirimbo ebyiri gusa ngo kubera ubushobozi buke mu kuba yakwishyura amafaranga yo kujya kuzikoresha muri studios (inzu zikorerwamo indirimbo).

Rasta Francis Nubuhoro avuga ko atangazwa no kubona abantu bitabira cyane gucuranga mu tubari no mu tubyiniro indirimbo zikozwe muri studio ariko bakazicuranga mu buryo butari inyumva-nkubone (live), akemeza ko umuziki ucurangiwe aho mu nyumva nkubone, uba mwiza kandi abantu bakarushaho kuwukunda.

Nubuhoro afite gitari.
Nubuhoro afite gitari.

Nubuhoro avuga ko muri iyi minsi agiye gutangira kuririmbira mu itsinda bise “Kunda” akaba yizera ko bizamufasha gutangira gusohora indirimbo ze, cyane ko yizera ko zizafasha benshi bazumva ubutumwa buzirimo.

Nubuhoro ni umuhanzi ucuranga gitari y’umunihiro (guitare basse) ndetse akanacuranga gitari bita imperekeza (guitare accompagnement), kuri ubu akaba amaze gushyira hanze ndirimbo imwe ari muri iri tsinda ikaba yitwa, umunsi w’ibyishimo.

Nubuhoro yamaze gukora indirimbo ivuga ku bumwe n’ubwiyunge yakorewe na Nyakwigendera Christophe Matata akiri ku isi.

Nubuhoro avuga ko yatangiye kuririmba no guhanga mu mwaka w’1999 akaba yifuza kugira umwuga umuziki, agasaba abahanzi kwihatira kuririmba by’umwimerere.

Umugwaneza Jean Claude

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

shakakumenya,urutonderwamacyipe,amazegukinanuko,akurikirana,nshimiyimana,jerome

nshimiyimana,jerome yanditse ku itariki ya: 16-06-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka