Ras Giseke yasohoye indirimbo nyuma yo guterwa agahinda n’ibyo yabonye

Umuhanzi Harerimana Charles uzwi nka Ras Giseke ukomoka mu Karere ka Nyaruguru, yasohoye indirimbo ‘Umuntu ni nk’undi’, nyuma yo gushegeshwa n’ubuzima yasanze abantu babamo.

Ras Giseke asanga umuntu ari nk'undi
Ras Giseke asanga umuntu ari nk’undi

Muri iyo ndirimbo ya Ras Giseke, avugamo uburyo iby’isi ari gatebe gatoki akavuga ko buri muntu ku isi akwiye kwigengesera, akabanira neza mugenzi we kuko ibyago ashobora gushyiramo mugenzi we na we bishobora kumugeraho.

Yagize ati “Naritegereje kuri iyi si nsanga buri wese ashobora kugira ibyiza nk’uko yanagira ibibi, usanga muri ubu buzima hari abantu bazi ko bihagije ugasanga barahemukira abandi. Iyo na bo byabagezeho niho bibuka ko abantu twese turi bamwe, kandi burya gira neza wigendere, ineza uzayisanga imbere”.

Ras Giseke avuga ko ashaka kwagura inganzo agahimba indirimbo nyinshi, cyane cyane zikubiyemo ubutumwa bwubaka sosiyete, nk’umurasita asanga buri umwe wese yimakaje amahoro n’urukundo isi yaba nziza, abantu bakabana badatongana kandi bakagera kuri byinshi.

Uretse indirimbo Umuntu ni nk’undi, Ras Giseke yari aherutse gusohora indi ndirimbo na yo ifite ubutumwa bw’amahoro yitwa “Turapfa iki”.

Reba video y’indirimbo ‘Umuntu ni nk’undi’ ya Ras Giseke

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka