Ramura Jazz Band irasaba abakunzi bayo kuyishyigikira ngo igeze umuziki wayo mu gihugu cyose
Itsinda “Ramura Jazz Band” ryo mu murenge wa Ruli, akarere ka Gakenke rirasaba abakunzi baryo kubashyigikira kugira ngo ribashe no kugera ku isoko ry’umuziki muri Kigali no mu gihugu cyose.
Iyi orchestre imaze imyaka irenga 24 ikora umuziki ariko ifite ikibazo cy’amikoro yo gusohora indirimbo zakinwa ku maradiyo no kubona uburyo bwa “déplacement” bwo kugera ku isoko ry’umuziki mu mujyi wa Kigali; nk’uko bitangaza na Bucyensenge Alexis, umuyobozi wa Orchestre.
Bucyensenge ashima urwego bamaze kugeraho kuko batangiye bakoresha amadebe na gitare zincurano none bafite ibikoresho byose bya kizungu. Impano yabo yateye imbere nk’uko bashinga iyo orchestre ari cyo bari bagendereye.

Iyo orchestre isusurutsa abantu mu bukwe n’ibitaramo cyane cyane mu bihe bya Noheli no gusoza umwaka. Ibyo bitaramo bibaha amafaranga bakabasha gukemura ibibazo byo mu rugo no gufasha abasore bitegura kurushinga kubona isakaro; nk’uko bishimanagirwa n’umuyobozi wa Orchestre.
Ramura Jazz Band iririmba indirimbo zibanda ku rukundo, icyorezo cya Sida n’izindi zirebana n’ubuzima busanzwe cyane cyane gusubiramo indirimbo za karahanyuze. Abafana benshi bishimira iyo orechestre kubera izo ndirimbo zirikinwa imbone nkubone.
Nshimiyimana Leonard
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|