Rafiki avuga ko muri PGGSS season 2 hari ibyakosowe ku buryo izagenda neza
Nyuma yo kutishimira uko Primus Guma Guma Super Star (PGGSS) y’umwaka ushize yagenze, umuhanzi Rafiki aravuga ko iy’uyu mwaka hari byinshi byakosowe ku buryo yumva nta kabuza izagenda neza.
Mu kiganiro twagiranye tariki 31/1/2012, yagize ati: “Njye nabonye hari byinshi byakosowe ku buryo numva izagenda neza rwose! Reba nk’ubushize biriya bya Tom Close byaratinze cyane, nta n’ubwo byagiye muri studio iri professionnel”.
Twamubajije uko yabyakira n’akamaro byamugirira aramutse yegukanye PGGSS season 2 maze asubiza muri aya magambo: “Numva ikintu cyonyine byamarira ari ukujya muri studio iri professionnel ku rwego rw’Isi. Numva ari ikintu gikomeye cyane kuri jye. Iyo opportunity yatuma ubona n’ibindi byinshi byiza byakugirira akamaro muri muzika yawe”.
Rafiki uherutse gukora indirimbo Yilekelemo yavugishije abantu benshi cyane, kuri ubu ari gukora indirimbo ebyiri, Ndishimye kwa Dj B na Hindukira kwa Jay P.
Marie Clemence CYIZA UWIMANIMPAYE
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|