R. Kelly yatakambye asaba kurekurwa by’agateganyo kubera uburwayi bumuzahaje

Umuririmbyi Robert Sylvester Kelly wagaragaje ibimenyetso byose ko ari umurwayi wa Diabete akagira n’umuvuduko mwinshi w’amaraso, yatakambiye urukiko arusaba ko rwamurekura kuko ngo indwara arwaye zamukururira kwandura Covid-19 akaba yanapfa.

R.Kelly utorohewe n'ibyo ashinjwa, ubu noneho ngo afite n'ibibazo bimukomereye by'uburwayi
R.Kelly utorohewe n’ibyo ashinjwa, ubu noneho ngo afite n’ibibazo bimukomereye by’uburwayi

Ni inshuro ya gatatu uyu muhanzi asaba ko yarekurwa agakurikiranwa adafunze, nyuma y’uko ashinjwa ibyaha birimo guhata abangavu ibiyobyabwenge akajya abagurisha ku bagabo mu bikorwa bimeze nko gucuruza abangavu.

Akimara gufungwa, umunyamategeko we Steven Greenberg, yasabye urukiko ko rwamurekura akaburana ari hanze, ariko urukiko rwakomeje kugaragaza ko impamvu zitangwa n’uruhande rwa R. Kelly zidafatika akomeza gukurikiranwa afunze.

Kuri iyi nshuro ya gatatu, R Kelly yagaragaje impapuro z’abaganga zivuga ko arwaye Diabete n’umuvuduko w’amaraso, ibintu bimuteye ubwoba ko aramutse yanduye Covid-19 yahita abura ubuzima kuko iki cyorezo kimeze nabi cyane muri Amerika.

Umucamanza ukurikirana uru rubanza Ann Donnelly, yerekanye ko kugira ngo R. Kelly arekurwe, urwego rw’amagereza rugomba kugaragaza ibindi bimenyetso byerekana ko ubuzima bwa R. Kelly buri mu mazi abira kandi ko hakozwe ibipimo by’ubuzima bwe bihagije.

R. Kelly yagaragarije urukiko ko indi mpamvu asaba kurekurwa ari uko adafite ubushobozi bw’amafaranga bumwemerera gutoroka kuko ngo ubu atanafite ubushobozi bwo kwitegera indege, ariko ibi byo umucamanza yagaragaje ko nta shingiro bifite, kuko mu ntangiro z’umwaka Kelly yakiriye ibihumbi 200 by’Amadolari avuye ku bamufasha mu rubanza, ndetse ko afite abantu benshi baziranye bashobora kumuha amafaranga no kumutorokesha.

R. Kelly mbere y'uko afungwa
R. Kelly mbere y’uko afungwa

Icyakora kugira ngo R. Kelly arekurwe by’agateganyo, birasaba ko urwego rw’amagereza ruzakora inyandiko igaragaza ko ubuzima bwe buri mu kaga, kuko Leta ya Amerika nta bwiriza yashyizeho ryihariye ryo gufungura abantu kubera icyorezo cya Covid-19.

Kugeza ubu, R. Kelly afunzwe by’agateganyo kuko ataratangira kuburana mu mizi, abanyamategeko be bakanabiheraho basaba y’uko yafungurwa kuko kugeza ubu abarwa nk’umwere kuko urukiko rutaramuhamya icyaha.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka