Producer Holybeat arafunzwe azira ibiyobyabwenge (RIB)

Amakuru aturuka mu Rwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) aravuga ko Producer Holybeat yatawe muri yombi ku wa Gatanu tariki 06 Werurwe 2020 nyuma yo gufatanwa ibiyobyabwenge.

Producer Holybeat
Producer Holybeat

Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha(RIB), Umuhoza Marie Michelle, yabwiye itangazamakuru ko Shyaka Olivier wamamaye ku izina rya Holybeat, afungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Kicukiro, mu gihe ategereje kugezwa imbere y’urukiko.

Holybeat ukora indirimbo z’amajwi mu nzu ifasha abahanzi ya The Mane, yamenyekanye cyane mu 2018, nyuma yo gutunganya indirimbo yitwa ‘Nta kibazo’ yari ihuriwemo n’abahanzi batandukanye harimo Urban Boyz na Bruce Melody.

Umuntu usanzwe ukorana na Holybeat muri The Mane wifuje ko amazina ye yagirwa ibanga, na we yahamije ayo makuru.

Yagize ati, “Ni byo koko, yafashwe ari kumwe n’inshuti ze, nyuma y’uko Polisi isanze bakoresha ibiyobyabwenge. Ubu dutegereje urubanza.”

Uwo musore watunganyaga umuziki yakoranye n’abahanzi banyuranye harimo nka Safi Madiba, Queen Cha, Urban Boyz n’abandi.

Nubwo ari abahanzi bakeya cyane nka P-fla bemera ko bakoresheje ibibyabwenge, ndetse akemera no gutanga ubuhamya, hari abandi bahanzi bazwiho kubikoresha ariko babibazwaho bakabihakana.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka