Princess Priscillah yerekeje muri Amerika kwiga

Princess Priscillah, umwe mubahanzikazi bazwiho kugorora mu muhogo ababumva bakizihirwa, yerekeje muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ku mugoroba wa tariki 06/08/2013, kubera gukomeza amashuri ye ya Kaminuza.

Umuratwa Priscillah uzwi ku mazina y’ubuhanzi ya Princess Priscillah, yamenyekanye cyane mu ndirimbo ye “Mbabarira” kubera uburyo yari ikozemo, ijwi rye n’uburyo yayiririmbyemo, mu ndirimbo“Harabura iki?”, “You and I” yakoranye na Jay Polly, muri “Bagupfusha ubusa” yagaragayemo aba stars benshi n’izindi.

Kuba Princess Priscillah agiye, bamwe babibona nk’icyuho muri muzika nyarwanda dore ko ari umwe mu bahanzikazi bari bazwiho ubuhanga n’ijwi rihebuje ubwiza kuburyo benshi bamubonagamo ejo hazaza heza.

Princess Priscillah wamenyekanye cyane mu ndirimbo ye "Mbabarira".
Princess Priscillah wamenyekanye cyane mu ndirimbo ye "Mbabarira".

Princess Priscillah ni umwe mubahanzikazi bake cyane bakundaga kwiyambazwa n’abahanzi benshi ngo bakorane indirimbo cyangwa se ngo abaririmbire inyikirizo y’indirimbo zabo cyane cyane kubakora injyana ya Hip Hop.

Princess Priscillah kandi yari yaranatangiye gukina filime akaba yaragaragaye u gice cya mbere cya filime “Ubu n’ejo” ya Inyarwanda Ltd.

Kuba agiye kwiga ngo ntibizamubuza gukomeza muzika n’ubwo atariyo azashyira imbere.

Kubera ubuhanga bwe n’ijwi rye, nta kabuza aramutse abonye abamufasha gukomeza umuziki we aho agiye kwiga, muzika nyarwanda yarushaho gutera imbere ikagera ku rwego mpuzamahanga.

Marie Clemence CYIZA UWIMANIMPAYE

Ibitekerezo   ( 1 )

Umuziki no kwiga azabifatanya?

GABY yanditse ku itariki ya: 8-08-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka