Playback yatumye Lil G atamurika alubumu ye

Playback yatumye Karangwa Lionel aka Lil G atamurikira abakunzi be alubumu ye ya mbere “Nimba umugabo” mu matariki yari yarabatangarije 17/11/2012.

Lil G yagize ati: “Umuntu wagombaga kumfasha muri biriya byo kumurika alubumu yabonye ko playback yacitse amazi bituma ambwira ngo mbihindure nkore repetitions nzakore live. Kubera rero ibizamini, ntibyankundiye guhita ntangira repetition ngo bizashoboke ko ndirimba kuri iriya tariki...”.

Imyitozo yo kuzaririmba Live azayitangira mu byumweru bibiri nk’uko yabidutangarije. Kumurika alubumu “Nimba Umugabo” byimuriwe tariki 05/01/2013 kuri Stade Ntoya i Remera.

Playback ni uburyo umuhanzi azana indirimbo iri kuri CD maze igacurangwa mu byuma umuhanzi nawe agafata micro nk’aho ariwe uri kuririmba nyamara hari kumvikana rya jwi ryo kuri CD.

Ubu buryo rero bumaze iminsi butavugwaho rumwe n’abantu batandukanye bityo Lil G yasanze ari ngombwa kwimurira igitaramo cyo kumurika alubumu ye mu ntangiriro z’umwaka utaha.

Lil G kandi akomeje ibitaramo bisanzwe aho kuri uyu wa gatanu tariki 16/11/2012 ari butaramire abafana be i Remera kuri Twitter Snack Bar imbere ya Stade Ntoya.

Marie Clemence CYIZA UWIMANIMPAYE

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka