Platini P na Kirenga basohoye indirimbo ikangurira urubyiruko kwigira kuri Perezida Kagame
Umuhanzi Platini P na Kirenga Gad, bakoze indirimbo bise ‘Ijana ku Ijana’, ikangurira urubyiruko kwigira kuri Perezida Kagame, rukurikije ubutwari bwe, rugakora ibibereye Umunyarwanda.
Ni indirimbo ikangurira urubyiruko kwigira kuri Perezida Kagame, kandi ikarukangurira kumushyigikira mu rugendo ayoboyemo u Rwanda.
Iyo ndirimbo abo bahanzi bombi bayikoreye mu bice bitandukanye by’Umujyi wa Kigali, harimo no ku kibuga cya Basketball i Nyamirambo, ahazwi nko kuri Club Rafiki.
Muri iyi ndirimbo hari aho baririmba bati "Ndashaka kuba Kagame imuhira iwacu mu Rwanda. Ndashaka kuba Kagame aho mba ndetse n’aho nkorera”.
Bakongera bati "Ndashaka kuba Kagame mu guharanira iterambere rya Afurika. Ndashaka kwitonda, ndashaka guca bugufi, ndashaka kuba focused mu kazi kanjye."
Kirenga Gad yavuye imuzi aho igitekerezo cyavuye, nyuma yo kumva ubuhamya bw’umusore bari kumwe mu nama. Yavuze ko uyu musore yagarutse ku buryo urubyiruko rw’iki gihe rwijanditse mu mico mibi, bityo bikaba byaba byiza babivuyemo bakiha intego yo gukora bagatera imbere.
Reba indirimbo ‘Ijana ku Ijana’
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|