Platini P agiye gukora ibitaramo bizenguruka Canada

Umuhanzi Nemeye Platini uzwi nka Platini P, wamenyekanye mu itsinda rya Dream Boys, aritegura kwerekeza ku mugabane wa Amerika, mu bitaramo bizenguruka Canada.

Platini P
Platini P

Platini P mu kiganiro yagiranye na Kt Radio, yavuze ko ibitaramo afite muri Canada, biteganyijwe mu kwezi kwa Kanama uyu mwaka.

Platini P waherukaga mu bitaramo bizenguruka imwe mu mijyi yo muri Leta Zunze za Amerika, yavuze ko imyiteguro yo kwerekeza muri Canada igeze kure, kandi ko hari ubunararibonye amaze kugira.

Yagize ati “Niteguye neza, ‘experience’ ni nziza kuko diaspora iba idukumbuye kandi natwe ni uko.”

Platini P, umwe mu bahanzi Nyarwanda bamaze gukora izina, yavuze ko uretse ibitaramo arimo kwitegura afite muri Canada, abakunzi be bo mu Rwanda nabo bashonje bahishiwe.

Yagize ati “Abakunzi banjye mbafitiye byinshi, hari igitaramo kizaba uyu mwaka byanga byakunda kikabera hano muri Kigali.”

Mu kwezi k’Ukuboza umwaka ushize, Platini P yari yashyize hanze EP yitiriye akabyiniriro ke (Baba), iriho indirimbo eshanu zirimo ebyiri yakoranye n’abahanzi bo hanze y’u Rwanda.

Hariho Toroma yakoranye na Eddy Kenzo wo muri Uganda, baherukaga gukorana indirimbo Platini akiri mu itsinda rya Dream Boyz. Hariho kandi na Selfie yakoranye na Remy Adan wo muri Côte d’Ivoire.

Platini P, yavuze ko nyuma yo guha abakunzi be indirimbo ‘Mbega Byiza’ iri kuri iyo EP, muri iyi mpeshyi azashyira hanze izindi ndirimbo.

Platini P yatangiye gukora umuziki ku giti cye mu 2020 nyuma yo gutandukana na mugenzi we, Mujyanama Claude (TMC), bari bahuriye mu itsinda rya Dream Boys.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka