Platini: Amagambo bamwe bafata nk’urukozasoni ni ubuvanganzo ntabwo ari uguta umuco

Nemeye Platini usigaye akoresha izina ry’ubuhanzi rya Platini P yavuze ku bavuga ko abahanzi b’ubu bakoresha amagambo y’urukozasoni abandi bita ibishegu, asobanura ko na kera byahoze mu Kinyarwanda.

Platini P
Platini P

Mu kiganiro yagiranye na KT Radio, Platini yabajijwe ku bantu bavuga ko abahanzi bataye umuco basigaye baririmba ibishegu abana bakirirwa bumva izo indirimbo.

Yagize ati “Ibishegu biri mu buvanganzo bw’ikinyarwanda ntabwo ari twe tubizanye byahozeho, twebwe kuba tubiririmba nta kidasanzwe kirimo.”

Yanavuze ko atari ikibazo cy’indirimbo, ahubwo ko zagenerwa igihe, ati “Ikibazo si indirimbo ahubwo zagakwiye kugira igihe zumvwa igihe abana zagiraho ikibazo batari kuzumva.”

Nyuma yo gutandukana na mugenzi we TMC wagiye muri Amerika, Platini amaze gukora indirimbo nyinshi zitandukanye yakoranye n’abandi harimo ‘Passe’ yakoranye na Rafiki, ‘Ya Motema’ yakoranye na Nel Ngabo, ‘Fata Amano’ yakoranye na Safi Madiba, ndetse n’iheruka vuba aha yitwa ‘Ntabirenze’ yakoranye na Butera Knowless.

Kuri ubu avuga ko agiye kwita ku ndirimbo ze ku buryo akora Album ye, ati “Maze gukora indirimbo nyinshi ndi kumwe n’abandi kuri ubu ngiye gufata umwanya nkore izanjye ku buryo Album ikurikira izaba iriho indirimbo zihagije.”

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka