PGGSS season 2 yatangiye

Tariki 30/01/2012, Bralirwa yatangije ku nshuro ya kabiri igikorwa cyiswe Primus Guma Guma Super Star (PGGSS) kigamije guteza imbere abahanzi nyarwanda n’umuzika nyarwanda.

Abayobozi ba Bralirwa n’aba East Africa Promotors basobanuye ko ubu hafashwe ingamba ko nta sim card izongera gutora inshuro irenze imwe ku munsi kandi ko nta sim card yemerewe gutora itaramara nibura amezi atatu ikora.

Abazatorera kuri interineti, hari uburyo bwo kubikurikirana ku buryo e-mail y’umuntu izajya ibona amahirwe yo gutora inshuro imwe gusa ku munsi. Kugira ngo binyure mu mucyo usesuye, biyambaje inararibonye mu kugenzura ibijyanye na tombora. Bazakorana na PWC (Pricewaterhouse), ikigo mpuzamahanga mu kugenzura (audit company).

Nyuma yo gusobanurirwa mu magambo atari maremare cyane, abanyamakuru bahawe umwanya wo kubaza ibibazo kubyo batasobanukiwe neza. Bimwe mu bibazo byagaragaye ni ibijyanye n’impungenge z’ukuntu ubushize harimo abahanzi benshi bitoye bakoresheje sim card baguze bakazinyanyagiza mu bantu ngo babatore, itsinda ryo kujya muri Amerika ryabaye kuri Tom Close bigatuma atabonana na Sean Kingstone n’ibindi bibazo binyuranye.

Abayobozi ba Bralirwa basobanura uko irushanwa rizagenda.
Abayobozi ba Bralirwa basobanura uko irushanwa rizagenda.

Uyu muhango wari witabiriwe n’ abanyamakuru bakora kuri muzika n’abandi bantu banyuranye harimo abatunganya umuziki (producers).

Hatowe abahanzi 20 harimo bane muri buri cyiciro cya muzika (injyana) byakozwe n’abanyamakuru n’abatunganya umuziki. Bimwe mu byagombaga gukurikizwa ni ukuba umuhanzi ari hejuru y’imyaka 18 akaba nibura yarakoze indirimbo 3 zakunzwe hano mu Rwanda, akaba kandi indirimbo ze zarakozwe hagati ya 2009 na 2012 kandi umuhanzi wegukanye PGGSS ntagomba kugarukamo. Abahanzi 20 batoranijwe bazatangazwa kuri uyu wa gatanu tariki 03/02/2012.

Nyuma y’iryo tora ry’abanyamakuru, abaturage nabo bazitorera abahanzi 10 bavuye muri abo 20 bazaba batowe mbere hanyuma abo bahanzi 10 abe aribo binjira muri PGGSS aho umwe gusa ariwe uzegukana umwanya n’amahire yo kuririmbana n’igihangange muri muzika kitaratangazwa kuko kizatangazwa mu yindi nama izakurikira ubwo hazaba harimo n’abahanzi.

Ibirori byasojwe n’umuhanzi Tom Close waririmbye abanje gusaba imbabazi abanyamakuru bose n’ubuyobozi bwa Bralirwa na East Africa Promotors kubera uburyo yatutse umunyamakuru Dj Adams mu minsi ishize.

Marie Clemence CYIZA UWIMANIMPAYE

Ibitekerezo   ( 1 )

Wenda ntiyazongera kwitwa Primus Gura Gura Sim Card!hahahah

Ahwwii yanditse ku itariki ya: 31-01-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka