Perezida Kagame na Madamu bitabiriye igitaramo cya John Legend
Perezida Paul Kagame na Madamu Jeannette Kagame ni bamwe mu babarirwa mu bihumbi bitabiriye igitaramo cya John Legend cyabereye i Kigali muri BK Arena, mu ijoro ryo ku wa Gatanu tariki 21 Gashyantare 2025.

Uyu muhanzi w’icyamamare, John Legend, yataramiye Anyakigali n’abaturutse ahandi binyuze mu bitaramo bya Move Afrika, bitegurwa ku bufatanye bw’Umuryango mpuzamahanga ugamije kurandura ubukene, Global Citizen n’Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere, RDB.
Perezida Paul Kagame witabiriye igitaramo cya John Legend, yafashe umwanya asuhuza abandi bantu benshi bari muri BK Arena, bari bishimiye uwo muhanzi.

John Legend akigera ku rubyiniro ibintu byabaye ibindi, kuko abari bamutegereje bicaye batuje bahise bahaguruka barahagarara batangira kuririmbana na we, bigaragara ko bari bamwishimiye cyane.
Uyu mugabo wamamaye by’umwihariko mu ndirimbo ’All of Me’, ni ubwa mbere yari ageze mu Rwanda, akaba yabwiye abitabiriye igitaramo cye ko yishimiye gutaramira i Kigali ndetse no muri Afurika y’Iburasirazuba ku nshuro ya mbere.
Indirimbo All of Me iri no mu zo Legend yaririmbye muri iki gitaramo, ubwo yari ayigezeho abari muri BK Arena bose bayiririmbye karahava, bamugaragariza urukundo bamufitiye, iyi ndirimbo ikaba imaze kurebwa n’abantu barenga Miliyari 2.4 hirya no hino ku Isi.







Ohereza igitekerezo
|