Patient Bizimana yasanze umugore we muri Amerika

Umuhanzi usanzwe uririmba indirimbo zihimbaza Imana, Patient Bizimana, yamaze kujya gutura muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, aho yasanze umugore we Gentille Uwera Karamira.

Patient Bizimana yakiriwe n'umugore we muri Amerika
Patient Bizimana yakiriwe n’umugore we muri Amerika

Patient Bizimana yimukiye muri Amerika nyuma y’uko tariki ya 19 Ukuboza 2021 ari bwo yakoze ubukwe na Gentille, ndetse mu mpera za Nzeri muri uyu mwaka bibarutse imfura ya bo aho yavukiye muri Amerika kuko umugore yari yarasubiyeyo mu kazi.

Uyu muhanzi ntiyabashije guhita ajyana n’umugore we muri Amerika kuko yagumye mu Rwanda kugira ngo abanze abone ibyangombwa bimwemerera kujya gutura muri Amerika.

Ku Cyumweru tariki 30 Ukwakira 2022, ni bwo Patient Bizimana yasangije abamukurikira ku rukuta rwe rwa Instagram amafoto n’amashusho agaragaza ko yageze muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ari naho agiye gutura.

Uyu muhanzi akaba yarakiranywe urugwiro n’abantu batandukanye, barimo inshuti z’umuryango ndetse n’umugore we Gentille Uwera Karamira n’imfura ya bo baheruka kwibaruka, bamuha ikaze muri Amerika.

Patient Bizimana yiyongereye kuri Serge Iyamuremye na we usanzwe aririmba indirimbo zihimbaza Imana, umaze iminsi yerekeje muri Amerika aho bivugwa ko na we yasanze yo umugore we.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka