Patient Bizimana yaba agiye gushyingiranwa na Uwera uba muri Amerika

Umuhanzi n’umuramyi uririmba indirimbo zaririmbiwe Imana Patient Bizimana, agiye kurushingana na Karamira Uwera Gentille usanzwe uba muri Leta zunze ubumwe za Amerika, muri Leta ya Tennesse, bikanavugwa ko nyuma yo kurushingana Patient na we ashobora kwimukira muri Amerika.

Patient Bizimana wenda gushyingiranwa na Uwera
Patient Bizimana wenda gushyingiranwa na Uwera

Patient Bizimana na Uwera bakundanye mu buryo bw’ibanga kugeza ubwo Kigali Today yigeze kuvugana na Patient imubaza niba ari mu rukundo agasubiza ati “Imana iracyanshakira umugeni”.

Iki gisubizo Patient yagitanze mu ntangiriro za 2019, nyamara amakuru avuga ko iki gihe imyiteguro y’ubukwe yari igeze kure hamwe na Uwera.

Mu ibanga rikomeye cyane, amakuru atugeraho avuga ko umuryango wa Patient Bizimana wamaze kumusabira irembo mu muryango wa Uwera, bikaba byarabaye mu mpera z’umwaka wa 2019, ndetse mu kwezi kwa Kamena k’uwo mwaka Patient yasezeranye na Uwera mu mategeko nk’umugabo n’umugore.

Umukobwa witegura kurushinga n'umuramyi Patient Bizimana
Umukobwa witegura kurushinga n’umuramyi Patient Bizimana

Nubwo bitazwi neza igihe uyu muryango kugeza ubu wemewe n’amategeko uzashyingirirwa imbere y’Imana, hari amakuru avuga ko ubukwe bwabo bwari buteganyijwe muri Kamena 2020, ariko imihango yo gushyingiranwa kwabo ikaba yarimuwe bitewe n’icyorezo cya Covid 19, bakaba bashobora kwimurira ubu bukwe mu mpera z’uyu mwaka.

Kugeza ubu, Patient Bizimana nta kintu arashaka kuvuga kuri aya makuru yerekeye ubukwe bwe.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

Ndabona umukobwe akuze kimwe na Bizimana.Urugo buhire.
Ibintu bidushimisha kurusha ibindi Imana yaduhaye,ni Ubukwe no Kubyara.Byombi ni IMPANO y’Imana. Gusa tugomba kwibuka ko Imana ishaka ko Umugore n’Umugabo "baba umubiri umwe" nkuko Intangiriro 2,umurongo wa 24 havuga.Ikibabaje nuko ababyubahiriza ari bake.Benshi bacana inyuma,bararwana,baricana,ndetse bagatandukana.Amadini amwe abeshyera Imana ngo ibemera gutunga abagore benshi.Ntabwo aribyo kubera ko bitera ibibazo mu ngo kandi Yesu yadusabye gushaka umugore umwe. Nkuko Yesu yabisobanuye muli Matayo 19:6,Imana yihoreye Abayahudi batunga Abagore benshi kuko bali barananiye Imana.Abantu bose bakora ibyo Imana itubuza,yashyizeho umunsi wa nyuma kugirango izabakure mu isi.Izasigaza mu isi gusa abantu bayumvira nkuko Imigani 2 imirongo ya 21 na 22 havuga.

munyemana yanditse ku itariki ya: 24-04-2020  →  Musubize

Niko Munyemana we nsobanurira kuko ndabona wabishobora. Ko abakora ubukwe iki gihe abasore n’inkumi bavuga ko gusezeranira muri eglise biruta no kujya mu murenge byaba aribyo koko? Jye mbona kujya mumurenge biruta kujya muri eglise. None se gukora ubukwe ko bihenze twebwe babakene tuzabigenza gute? Kuko nko gukodesha sale y’ubukwe bigera no muri 1.000.000 naho decoration n’imyenda y’abageni nabyo ni nka 1.000.000 noneho gato ni 120.000, imodoka z’abageni nazo ziri muri 200.000, cameraman ari muri 280.000 noneho wateranya ayo amafaranga yose ugasanga twebwe abasore turayabuze. Kuko jye rwose hari umukobwa twakundanye dupanze ubukwe bigera aho mubwiye ko mfite 2.000.000 gusa kandi zigomba kuvamo byose arabyanga ndetse ahita anambenga kuko ngo ntashoboye. Kuko we yansabaga kugurisha amasambu yanjye yose narazwe n’ababyeyi kugirango nkwize ngo nibura 6.000.000 ngo ubukwe bugende neza. Si ibyo gusa na nyuma yabo naterese undi mukobwa mwiza dusengana w’umuririmbyi aranyitegereza aravuga ngo rwose nindeke kwitesha umutwe ntabwo nujuje conditions z’uwo ashaka. Ngo ntiyashakana n’umuntu ugenda ateze shirumuteto kandi umukobwa afite ivatiri nziza. None ubwo tuzabigenza gute?

Anti666 yanditse ku itariki ya: 25-04-2020  →  Musubize

Sois béni mon frère, que Le Seigneur te guide et t’accompagne dans ton béni projet.Be blessed !

Leon yanditse ku itariki ya: 23-04-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka