Pascal Bushayija agiye gutangaza urukundo rwe na Elina mu mashusho

Nyuma y’igihe kinini umuhanzi akaba n’umunyabugeni Bushayija Pascal abazwa iby’urukundo rwe n’umukobwa bakundanye akaza no kumuririmba witwa Elina, yafashe icyemezo cyo kubyerekana mu mashusho uko byari bimeze.

Bushayija agiye gutambagiza abakunzi be urugendo rwe rw'urukundo na Elina
Bushayija agiye gutambagiza abakunzi be urugendo rwe rw’urukundo na Elina

Nyuma y’uko ubwo Bushayija na Elina bahuriraga mu bukwe ahahoze hitwa ku Gisenyi baje gukundana ndetse bakajya banandikirana bakanasurana, byaje kurangira Bushayija abwiwe ko yabenzwe n’uwo mukobwa bitewe n’uko bakomoka mu bice bitandukanye.

Yagize ati “Nashegeshwe no kumva ko uwo twakundanaga ndetse yarananyemereye ko tuzabana yambenze ngo kubera ndi umunya Gisenyi we yari umunya Butare, gusa ni ababyeyi babimubujije ubwo mbura gutyo uwo nabonaga ari umugore w’inzozi zanjye”.

Bushayija avuga ko uwo mukobwa bamenyanye bombi ari abarimu bakandikirana kenshi bikaza guhagaragara kuko umukobwa atari agisubiza amabaruwa ya Bushayija, kugeza anarongowe.

Kuva ubwo mu myaka ya 1986 baje kongera guhura muri 2015, bibukiranya uburyo bakundanye ndetse n’uburyo Elina yajyaga akurikira radiyo akumva indirimbo yahimbiwe agashengurwa n’agahinda agafunga radiyo.

Yagize ati “Twarahuye duhujwe n’umuntu wamushakishije yambwiye ko iyo yumvaga iriya ndirimbo yahitaga afunga radiyo kubera agahinda, yanansabye ko ntazigera na rimwe muhuza n’itangazamakuru kugira ngo bitazaba igitaramo gikomeye kuri we”.

Uru rukundo rw’aba bombi ni rwo rugiye kujya mu mashusho umuhanzi akereka inzira ikomeye kandi igoye urukundo rwa kera rwacagamo, by’umwihariko mu rukundo rwe na Elina.

Yagize ati “Ni inkuru y’urukundo nifuza kweraka abantu uko byari byifashe neza neza umunsi ku wundi, iyi ndirimbo izaza isobanura neza uburyo Elina yambenze atabishaka kubera umuryango, uburyo nahoraga ngenda njya kureba uwo nkunda akancika atanambwiye bye bye (atansezeye)”.

Bushayija yaje gushaka undi mugore babyarana abana babiri b’abakobwa, gusa umugore na we yaje gupfa, kuri ubu akaba agiye kumara amezi abiri ashatse undi mugore ku myaka isaga 62.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka