Parfine yateze iminsi urugo rwa Safi ahamya ko uwo babana yamuguze

Nyuma y’iminsi itatu Safi ashyingiranwe imbere y’amategeko na Niyonizera Judith, uwahoze ari umukunzi we witwa Umutesi Parfine yavuze akamuri ku mutima.

Parfine yakundanye na Safi imyaka irenga ibiri
Parfine yakundanye na Safi imyaka irenga ibiri

Abinyujije mu ijwi rifite iminota irenga itatu, Parfine yumvikanisha umujinya yatewe no kuba Safi ashinze urugo, anabatega iminsi avuga ko azi neza imiterere ya Safi ko azaca inyuma umugore we.

Uyu mukobwa yanakomoje ku magambo Safi yanditse ataka umugore we. Yavuze ko Safi yanditse ayo magambo atamuvuye ku mutima ahubwo byatewe n’ukuntu rubanda rwagumye kumunenga.

Imyaka irenga ibiri niyo Safi yakundanye na Parfine baba ku migabane itandukanye. Parfine akumvikanisha ko we atari ashoboye kugura Safi ngo amubere umugabo. Ahamya ko yahariye abandi bakamugura.

Parfine yagaragaje ko ubwo yabonanaga na Safi muri 2016 bahuriye i Dubai, Safi ngo yari asanzwe akundana n’uwo barushinganye ariko mu buryo bw’ibanga.

Yumvikanisha ko icyo gihe Safi atakundaga uwo bamaze iminsi barushinze. Ahubwo ngo yamukunze nyuma ubwo yari amaze kumugurira inzu ihenze n’imodoka akanabimwandikaho.

Mu magambo yumvikanamo ibitutsi n’uburakari, Parfine yavuze ko Safi kimwe n’abandi basore bamwe bo mu Rwanda bahora bifuza gutereta abakobwa b’Abanyarwanda baba mu mahanga (Diaspora) babifuzaho kubajyana hanze, no kubaha amafaranga.

Safi na Parfine wari umukunzi we
Safi na Parfine wari umukunzi we

Uwo mukobwa uba mu Burayi, muri ayo majwi (tutashatse kubumvisha kubera imiterere yayo), yumvikanye yitangaho ingero avuga ko hari abasore b’Abanyarwanda benshi bamutereta bamubwira ko bo batazamubabaza nk’uko Safi yabimukoze.

Agira ati “Ni ukuri kw’Imana ibi bintu birakabije. Abahungu bose ubu bari ku (bakobwa) ba Diaspora. Hari abirirwa bambwira ngo ihangane turatandukanye!Ngo ntabwo tuzakubabaza, ariko apuuu narabahaze!”

Muri iryo jwi Parfine yashyize ku mbuga nkoranyambaga, yumvikanisha ko kuba yarakundanye na Safi ari amakosa yakoze, ndetse ko adashobora kongera gukora bene ayo makosa.

Ati “Umuntu ahanuka rimwe ntabwo ahanuka kabiri. Ahanuka rimwe atapfa agakira.”

Aya majwi Parfine yayashyize hanze mu gihe Safi yibereye mu biruhuko hamwe n’umufasha we muri Zanzibar.

Safi ari kumwe n'umugore we bashyingiranwe Judith
Safi ari kumwe n’umugore we bashyingiranwe Judith

Ku itariki ya 01 Ukwakira 2017, nibwo Safi Madiba uririmba mu itsinda rya Urban Boys yashyingiranwe na Judith Niyonizera mu buryo bwemewe n’amategeko ndetse banakora ibirori byo gusaba no gukwa.

Ikindi cyatunguye abantu ni uko muri ubwo bukwe batabonyemo Nizzo baririmbana muri iryo tsinda. Nizzo akaba yatangaje ko impamavu ataje muri ubwo bukwe ari uko atatumiwe.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 20 )

Parfine Niyiturize Ahe Umusaza Amahoro Kuko Yakoze Ibyo Azi Rero Ntiyirate Ubwiza Kuko Sibwo Bwubaka Nubundi Ntankumi Yigaya Itako Murakoze!

Jado yanditse ku itariki ya: 4-10-2017  →  Musubize

Nibyo koko,PARFINE arabiterwa n’ishyari.Bene ibi bijye bibera abakobwa isomo.SAFI yaryamanye na PARFINE imyaka irenze 2.Iyo umuhungu aguhaze,araguta agafata undi mukobwa.Birashoboka cyane ko SAFI azakomeza gusambana.Niko aba STARS bamera.Ariko nubwo abasambanyi ku isi ari Millions and Millions,bajye bamenya ko batazaba mu Bwami bw’imana (1 Abakorinto 6:9,10).
Kimwe n’abajura,abicanyi,etc....bose imana izabarimbura ku munsi w’imperuka (Yeremiya 25:33).Ntacyo bimaze kwishimisha mu byaha,hanyuma ukazabura ubuzima bw’iteka imana izahemba abantu bayumvira.

KABAKA James yanditse ku itariki ya: 4-10-2017  →  Musubize

ariko ga parfine wovuga make ntiwokwemera?safi yarashimany n’umwana none ko utwiyezaho safi nkumunt w’umusaza twemera ntakosa yagutoy itonde shya genda gusa yarakoshyeje kudatumira kabos

NSABIMANA Alexandre Burund yanditse ku itariki ya: 4-10-2017  →  Musubize

la mauvaise perdante 😂😂😂😂😂

sarha yanditse ku itariki ya: 4-10-2017  →  Musubize

Iyi ndaya ishaje nihe amahoro undi mwana. Iryo ni ishyari parfine yagize. Ahubwo kuba Safi atararongoye Parfine ni Imana yamugobotse. Ubundi se Parfine ko icyo azi ari ukujya mu bagabo, yakubaka? Azasange Juma niwe mugabo we. Ngo abakobwa back diaspora??? Apuuuu, yavuze ko bamukurikira kuko bazi ko ariwe woroshye kubona. Parfine areke ishyari. Ubwiza bw’inyuma sibwo bwubaka. Iyo umuntu ashaka umugore ntaba akireba inyuma gusa, icya mbere ni umutima. Parfine rero ntawo agira. Ngaho nawe nyumvira nkibyo bigambo yasutse. Ahubwo nemeye Safi ukuntu yanze Parfine mu cyumweru kimwe, ikindi agakora ubukwe.

Natacha yanditse ku itariki ya: 3-10-2017  →  Musubize

Uwomukobwa wawe ntabwo muberanye namba haribara ritaberibwa
kbx

Vincent yanditse ku itariki ya: 3-10-2017  →  Musubize

byiza cyane

alias yanditse ku itariki ya: 3-10-2017  →  Musubize
  • 1
  • 2

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka