Papi Clever na Dorcas bakoze igitaramo cy’amateka, banamurika alubumu y’indirimbo 300

Itsinda ry’abaramyi Papi Clever n’umugore we Dorcas bahembuye imitima y’abitabiriye igitaramo bise ‘Yavuze yego live concert’, cyabereye muri Camp Kigali, banamurika alubumu y’indirimbo 300.

Ni igitaramo cyabaye ku Mugoroba tariki 14 Mutarama 2023 kikaba cyitabiriwe bigaragara n’ingeri nyinshi, by’umwihariko abandi bahanzi bari baje gushyigikira iri tsinda n’abakunzi baryo.

Mu ma saa moya z’umugoroba ni bwo iri tsinda rimaze kubaka izina, by’umwiahariko mu kuririmba indirimbo zo mu gitabo ryari rigeze ku rubyiniro. Byasaga n’ibirori bibereye ijisho kuko kuva ku myambabarire, abandi baririmbyi babafashaga, abashyushyarugamba n’ibindi byanyuze cyane abari muri Camp Kigali.

Papi Clever n’umugore we batangiriye ku ndirimbo n’ubundi zakoze ku marangamutima y’abari aho, zirimo nk’iyitwa Mu Ijuru ndetse na Dushake Uwo Mwuka Wera. Kimwe mu byashimishije benshi ni ukwerekana abana babo babiri b’abakobwa muri icyo gitaramo.

Ubwo babaga bikije, bakorerwaga mu ngata n’abandi bahanzi na bo banyuze benshi cyane cyane mu ndirimbo zifasha gusirimba. Umuramyi Prosper Nkomezi mu ndirimbo Nzavuga Iyo Neza, Josh Ishimwe wamamaye muri gakondo ihimbaza Imana ndetse n’tsinda rya Pasiteri Ben na Chance, bari mu bafashije bikomeye abitabirye iki gitaramo gutambira Imana.

Igitaramo kigana ku musozo, Papi Clever ndetse na Dorcas bamuritse bwa mbere umuzingo w’indirimbo 300 z’agakiza n’izo gushimisha Imana. Uyu muzingo ukozwe mu buryo bw’amajwi watewe inkunga mu buryo bunyuranye, kuko bafite na gahunda yo gushyira uyu muzingo mu ndimi z’Igiswahili, Igifaransa n’Icyongereza kandi bakawukorera n’amashusho.

Bamwe mu batanze ibibwirizwa n’ijambo banyuranye bashimye cyane uburyo Papi Clever na Dorcas bahembuye imitima y’abantu mu gihe cya Covid-19, by’umwihariko muri Guma mu rugo.

Yavuze yego live concert, ni igitaramo cyanatambukaga imbonankubone kuri Youtube mu rwego rwo gufasha abari mu mahanga n’abandi batabashije kuhagera kugikurikira. Hari n’imyanya igera kuri 200 y’abinjiye batishyuye mu rwego rwo gufasha ab’ubushobozi budahagije kwitabira.

Abandi bahanzi bakomeye mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana bari baje gushyigikira iri tsinda harimo Simon Kabera, Bosco Nshuti, Jado Sinza, Vestine na Dorcas, Alex Dusabe n’abandi benshi.

Reba ibindi muri iyi video:

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Aba bakozi b’Imana ,Imana ibagure mu buryo bwose (spiritual and financial)

Jonas NSHIMIYIMANA yanditse ku itariki ya: 15-01-2023  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka