Padiri w’Umuraperi yashyize hanze indirimbo yabyinanye n’abazungu mu Budage

Padiri Uwimana Jean François usanzwe aririmba indirimbo zo mu njyana ya Rap zihimbaza Imana, yamaze gushyira hanze indirimbo yitwa ‘Igitangaza’ aho yabyinanye n’abazungu bo mu gihugu cy’u Budage aho ari gukomereza amasomo ye.

Padiri Jean François Uwimana
Padiri Jean François Uwimana

Nk’uko yabitangarije Kigali Today, avuga ko noneho yakoze mu njyana itari iya Rap ahubwo mu njyana ya kinyafurika, ibintu byamugoye kugira ngo bariya bazungukazi babashe kwibona muri iyo njyana.

Yagize ati “Iyi ndirimbo nayikoreye kuri Kaminuza nigaho hano mu Budage twabyinanye n’abazungu ntabwo byanyoroheye na gato kuko ntibamenyereye kubyina kinyafurika, mu minsi iza ndateganya gukora n’izindi nibiba ngombwa dukore n’ibitaramo ubwo Covid-19 izaba igenjeje make”.

Padiri Jean François Uwimana avuga ko muri iyi ndirimbo asaba abantu gukorera Imana kandi bakayigandukira kuko ihambaye mu byo ikorera abantu buri munsi.

Yagize ati “Ibintu byose ni Imana ibigenga ni umwanya wo guha umwanya Nyagasani, kumubyinira, bityo tukamusaba gukora ibitangaza kuko Uhoraho, abamukunda yabagwirije ibyiza, abirata yabakujeho kuko Imana ntawe itinya igakunda abiyoroshya”.

Padiri Uwimana Jean François ni umupadiri wa Diyosezi ya Nyundo wiyemeje kuririmba injyana zitamenyerewe mu kiliziya cyane cyane ku bapadiri, mu rwego rwo kugeza ubutumwa bwiza bw’Imana kuri buri ngeri zose z’abantu hatitawe ku njyana bakunda.

Uyu mupadiri akaba ari mu gihugu cy’u Budage aho ari gukomereza amasomo.

Reba indirimbo ‘Igitangaza’ ya Padiri Jean François Uwimana hano

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

Padiri Francois rwose uri inyamibwa pe! Ubutumwa uduhaye muri iyi ndirimbo haba mu njyana, mu mashusho no mu magambo ni ingenzi! Komeza ukore n’izindi nyinshi tukuri inyuma! Abazungu nabo bazageraho babimenye! Courage pe!
Gusa ndasetse! Ngo abatamwizera yabakujehooooo!!!!!!!

Kagaba Marcel yanditse ku itariki ya: 19-06-2021  →  Musubize

Pariri ubyinana n’abakobwa??? Bazamugusha mu byaha.Kandi yibucye ko abapadiri benshi bo mu Budage bashinjwa ubusambanyi na Pedophilia ku bwinshi.

gataza yanditse ku itariki ya: 18-06-2021  →  Musubize

Uyu mupadiri abwiriza akoresheje indirimbo.Ni byiza.Ariko uburyo Yezu yadusabye bwo kubwiriza abantu ijambo ry’Imana,ni ukumwigana,natwe tukajya mu nzira,tukababwiriza.Hamwe no kubasanga mu ngo zabo nkuko we n’abigishwa be babigenzaga.Ibyo yabisabye uwitwa umukristu nyakuli wese.Kandi tukabikora ku buntu,tudasaba amafaranga.Ntabwo ari Yezu washyizeho abapadiri na pastors.

burakali yanditse ku itariki ya: 18-06-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka