Padiri w’umuraperi yahanuye abakundana abinyujije mu ndirimbo
Uwimana Jean Francois, umupadiri umaze kumenyekana mu kuririmba mu njyana ya Hip Hop, yacurangiye abakundana abahamagarira kugira urukundo rurambye.

Yabacurangiye ku munsi w’abakundana, Saint Valentin wabaye ku itariki ya 14 Gashyantare 2017.
Yibukije abakundana ko bagomba guhora bakundana kandi bagahora basubiramo amasezerano bagiranye n’Imana yo guhora bakundana ubuziraherezo.
Yagize ati “Natekereje iki gikorwa kuko hari abakundana ndetse basezeranye, urukundo rwabo ntirugomba kuba nk’ibishashi ngo rwubakirwe ku bindi bintu bitari Yezu Kristu, bagafatanya, bakihanganirana, urukundo nyakuri rugahoraho.”
Padiri Uwimana Jean Francois, ni umupadiri wo muri Diyosezi ya Nyundo akaba akorera ubutumwa bwe muri Paruwasi ya Mubuga.
Ni umupadiri umaze kumenyekana nk’umwe mu bakoresha injyana ya Hip Hop ubundi itamenyerewe muri Kiliziya Gatolika.
Uyu mupadiri avuga ko kuririmbira Imana no kuririmba urukundo bidakwiye kugira injyana bisiga inyuma, kuko byose bitanga ubutumwa bwiza bw’Imana.
Ngo niyo mpamvu aririmba mu njyana nyinshi zirimo na Hip Hop kugira ngo hatagira ucikanwa n’ubwo butumwa bwiza.
Agira ati “Ndirimba mu njyana nyinshi abantu bibanze kuri Hip Hop kuko itameneyerewe mu ndirimbo z’Imana.
Gusa birakwiye ko nayo dukomeza kuyiririmbamo dutanga ubutumwa bw’Imana kuko hari benshi bayikunda kandi abakunda Hip Hop ubwabo barakundana,baranashakana.”

Padiri Jean Francois Uwimana umaze kumenyakana mu ndirimbo z’Imana zicuranzwe mu buryo bwa Hip Hop amaze gukora indirimbo zirimo Twigendere, Gusenga, Mwami Ubasumba na Ingabire.
Yemeza ko atazatezuka gutanga ubutumwa bwa Yezu mu njyana zose atibagiwe na Hip Hop, kabone n’ubwo bitangaza benshi.
Ohereza igitekerezo
|
Hatari kabisa
Wawww ninakundane uruhamye apana iby imikino. Njye ubu sinzi ko nzanashaka kuko infidelite imeze foooo