Padiri w’umuraperi ahamya ko abakobwa bamwibeshyaho bakamusaba urukundo (Video)
Padiri Uwimana Jean Francois umaze kumenyerwa mu ndirimbo za Hip Hop zihimbaza Imana ahamya ko iyo njyana aririmbamo ituma ahura n’ibyiza n’ibibi.

Uwo mupadiri umaze imyaka ibiri aririmba indirimbo zihimbaza Imana mu njyana ya Hip Hop ahamya ko kuba ari umupadiri bimukingira ibintu byinshi kuko ngo usanga hari n’abakobwa bamusaba urukundo.
Agira ati “Nk’umupadiri mpura n’abantu benshi, tugira inama abantu b’ingeri zose, muri ubu buryo abantu baba banzi rero, usanga hari abakobwa baza ugira ngo baragisha inama, akakubwira ngo ndagukunda.”
Akomeza agira ati “Nta kindi mpita mubwira, ndamubwira nti nanjye ndagukunda nk’umubyeyi wawe, kuko padiri ni umubyeyi. Ubupadiri rero bundinda kuba naca ku ruhande.”
Akomeza avuga ko kuririmba byagiye bimuhuza n’abantu benshi rimwe na rimwe bigakurura imigisha haba mu buryo bufatika cyangwa mu buryo bwa roho.
Ati “Kuririmba byagiye bimpuza n’abantu benshi ngashimishwa n’uko bamwe bazi indirimbo zanjye zikabafasha mu ngeri zose. Nagiye mu Budage haboneka amafaranga yo kwishyurira abantu 500 ubwisungane mu kwivuza.”
Uko yatangiye kuririmba Hip Hop
Padiri Uwimana Jean Francois ni umupadiri wo muri Diyosezi ya Nyundo akaba amaze imyaka itandatu ari umupadiri.

Ubusanzwe yatangiye kuririmba indirimbo zihimbaza Imana akoresha injyana zisanzwe zo muri Kiliziya Gatolika.
Ahamya ko yatangiye kuririmba mu njyana ya Hip Hop nyuma yo kuganira n’abana bo ku muhanda asanze banywa itabi.
Yababajije impamvu bataririmba indirimbo zo mu Kiliziya, bamubwira ko batazishobora kuko zibakomerera. Nibwo ngo yahise afata icyemezo cyo gutekereza uburyo yagira umuyoboro watuma buri wese yisanga mu ijambo ry’Imana kandi akaririmba ibimworoheye.
Ati “Tugomba kwegera abantu tukabaha ubutumwa bwiza bw’Imana. Niba hari abantu bakomererwa n’indirimbo zituje kuki tutahimba izihuta nibura aho bari bakajya baririmba Imana. Kandi burya iyo uririmba ibintu kenshi ugera aho ukabyemera.”
Byabanje kumugora
Padiri Uwimana avuga ko byabanje kumugora kubera bamwe mu bapadiri batamwumvaga cyane cyane abakuze bibwiraga ko agiye gutandukira ku muhamagaro we wo kwigisha ijambo ry’Imana. Avuga ko ariko uko iminsi yagiye ishira ariko bagiye bamwumva.
Ati “Hari abapadiri bashatse kunyitwaraho cyane cyane abakuze ariko ngerageza kubasobanurira. Hip Hop si iy’abanywa itabi, si ikibazo ahubwo ni umuyoboro wo kwigisha abantu bose.”

Padiri Uwimana akomeza avuga ko kuri ubu yatangiye no kuririmba mu njyana igezweho ya kinyafurika abantu bakunze kwita iyo muri Nigeria.
Ati “Ni ngombwa gufata injyana zigezweho aho gushyiramo amagambo yandi ugashyiramo amagambo abwira abantu ko Imana ibakunda, amagambo abahumuriza, bakumva umuziki ubaryoheye kandi bagatahana n’ubutumwa bwiza.”
Padiri akomeza ahamagarira abahanzi kutitiranya kuririmba no kunywa ibiyobyabwenge ngo kuko asanga nta kindi bimara uretse kwica ubuzima n’inzira baba baratangiye ikababera mbi.
Padiri Uwimana ni umwe mu banyamuziki bawize mu iseminari nto ya Nyundo ndetse akaba yaragize uruhare rukomeye mu itsinda rya Fanfari za Seminari nto yo ku Nyundo.
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
Padri François azi kwegera abakristu nakomereze aho yegera urubyiruko. Ahubwo akwiye kujya akorera ibitaramo hirya no hino mu ntara(province).Courage Père !