Padiri Uwimana umenyerewe mu njyana ya Rap yasohoye indirimbo ‘Uwacu’ abyinana n’abazungu
Uwacu ni indirimbo nshya Padiri Jean François Uwimana yasohoye mu njyana gakondo nyarwanda ivanze na R&B.
Mu mashusho y’indirimbo, Padiri agaragara abyinana n’abazungu kinyarwanda.

Amagambo y’indirimbo ateye amatsiko kuko asa n’ayumvikanisha ko Padiri hari uwo aririmba witwa Uwacu.
Tumubaza, ntiyatweruriye uwo Uwacu uwo ari we. Yagize ati: "Ni ibanga ry’abahanzi, ariko ni true story (inkuru mpamo), ubwo niba hari uwo muzi tuziranye witwa Uwacu mwazamubaza amatsiko agashira nanjye simusubirize niba ahari yakwisubiriza.”
Mu ndirimbo hari aho agaragara ari mu mwicundo uzunguzwa n’inkumi z’abazungu, akaba yasobanuye ko ari amashusho y’abanyeshuri bacumbitse hamwe babimusabye ku isabukuru y’amavuko ye, na we abasaba gukenyera kinyarwanda.

N’ubwo abazungu kubyina kinyarwanda bitaboroheye, ariko icy’ingenzi ngo ni uko bemera kubigerageza.
Padiri Uwimana avuga ko vuba aha n’izindi ndirimbo zitandukanye zizasohoka, kandi ngo nibidahinduka azaza vuba mu biruhuko mu Rwanda avuye aho ari kwiga mu gihugu cy’u Budage.

Reba Video y’indirimbo ‘Uwacu’ ya Padiri Jean François Uwimana
Ohereza igitekerezo
|
Mwiriwe mwese.ndabona padiri yarahisemo neza.urubyiruko rukunda kuraruka kubera abisi ninjyana baba batamenyereye,noneho byose abiberetse mu ndirimbo zimana.abamuvuga ukundi nuko yahoze mumuhamagaro kuva akiri umwana museminari ku nyundo akoresha fanfari.misa ye yumuganura Ari kumwe na padiri Bahizi Deogratias yagaragaje ko ashobora nubundi guhindura ibintu mu rubyiruko
Bahe musaza. Twimanukire!
Kdi hari wabona birangiye yirongoreye mo umwe. Mbibuba.
Kdi hari wabona birangiye yirongoreye mo umwe
Uyu mupadiri aranyemeza kabisa. Azi kury ubuzima kweli