Paccy yemeje igihe azamurikiraho alubumu ye

Umuhanzikazi uzwi cyane mu njyana ya Hip Hop aho benshi banemeza ko ariwe mwamikazi w’iyo njyana Paccy, yahamije ko azamurika alubumu ye tariki 24/08/2012.

Hari hashize igihe Paccy bivugwa ko azamurika alubumu ye tariki 24/08/2012 ariko yabibazwa akavuga ko atabihamya kuko imyiteguro itaragenda neza.

Kuri uyu wa gatatu tariki 08/08/2012 nibwo yabihamije ubwo yagiraga ati: “Iminsi 16 gusa niyo isigayeeee ngo twishimane muri Miss President Party kuri Petit Stade”.

Alubumu ya mbere y’umuhanzikazi Paccy yayise “Miss President”. Paccy niwe muhanzikazi wa mbere ukora injyana ya Hip Hop ugiye gushyira hanze alubumu.

Igitangaje cyane muri uku gushyira alubumu ye hanze, ni uko ngo azaririmba munjyana y’umwimerere (live) ndetse akaba yaranatangiye imyitozo.

Mu kumurika iyi alubumu Paccy azaba ari hamwe na benshi mu bahanzi ba hano mu Rwanda harimo Riderman na Jay Polly, King James, Dream Boys, Knowless, Urban Boys, Kamichi, Uncle Austin n’abandi.

Kugeza ubu ntiharamenyekana niba haba hari umuhanzi w’umunyamahanga uzaba ari muri iki gitaramo.

Kwinjira muri iki gitaramo kizabera kuri stade nto i Remera ni amafaranga 5000 mu myanya y’icyubahiro (VIP) na 2000 ahasigaye hose. Isaha iki gitaramo kizatangirira ntirajya ahagaragara.

Marie Clemence CYIZA UWIMANIMPAYE

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

I like this girl, she is talented!

Chribba yanditse ku itariki ya: 10-08-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka