Orchestre Impala yasohoye indirimbo isingiza Imana

Abagize Orchestre Impala bashyize hanze indirimbo y’Imana muri gahunda yabo yo gufasha Abanyarwanda gususuruka, iyi ndirimbo bakaba barayise ‘Umuryango Mutagatifu’.

Impala ziracyashimisha abazikunda (Ifoto: Internet)
Impala ziracyashimisha abazikunda (Ifoto: Internet)

Orchestre Impala yakunzwe cyane hano mu Rwanda no mu Karere mu bihe bishize ndetse na n’ubu ikaba igikunzwe n’abatari bake.

Mu rwenya rwinshi, umwe mu bayigize uzwi ku izina rya Mimi la Rose (ubusanzwe yitwa Sebigeri Paul), yavuze ko iyi ndirimbo yayitekereje mu rwego rwo kwiteganyiriza ngo umuryango mutagatifu uzamwibuke cyane cyane umubyeyi Bikiramariya.

Yagize ati “Erega ndashaje ngomba gutangira kureba amasaziro yanjye ngo Bikiramariya azanyibuke ubwo nzaba nsoje urugendo hano ku isi”.

Mimi la Rose (hagati) ni umwe mu batangije Orchestre Impala
Mimi la Rose (hagati) ni umwe mu batangije Orchestre Impala

Mimi la Rose ni umwe mu bayobozi b’iyi Orchestre ikundwa na benshi mu bakunda umuziki mwiza kandi w’imbonankubone (Live). Yavuze ko ari imwe mu ndirimbo iri mu mujyo umwe n’izindi yahimbye kandi zigakundwa mu Rwanda no hanze, akaba yizera ko n’iyi izaryohera benshi.

Yagize ati “Nahimbye indirimbo “Niba Utaravuzwe” irakundwa cyane, mpimba “Annoncita” twahuriye mu misa , “Philomena” n’izindi, n’iyi ivuga ku muryango mutagatifu wa Yezu, Yozefu na Bikiramariya izanyura abazayumva”.

Mimi la Rose asaba abakunzi b’Impala gukomeza gushyigikirana muri ibi bihe bitoroshye bya COVID-19 akababwira ko nyuma yayo amashusho y’ iyi ndirimbo “Umuryango Mutagatifu” na yo azaba yagiye hanze.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Ni byiza GUSINGIZA Imana no kuyisenga.Ariko tuge twibuka ko Imana itumva abantu bose bayiririmbira cyangwa bayisenga.Kugirango yumve indirimbo uyiririmbira cyangwa amasengesho uyibwira,bisaba kuba "uyumvira".Dore icyo bible ibivugaho:Muli Matayo 15:8-9,haravuga ngo:"Banyubahisha iminwa yabo gusa,nyamara umutima wabo uri kure yange.Bansengera ubusa,kuko inyigisho zabo ari amategeko y’abantu".Muli Yohana 9:31,havuga ko Imana itumva amasengesho y’abanyabyaha (banga kwihana).Mbere yo gusenga cyangwa kuririmbira Imana,tuge tubanza dushake umuntu atwigishe bible,kugirango tumenye neza ibyo Imana idusaba.Nitubikora,nibwo gusa Imana izatwumva.

sezikeye yanditse ku itariki ya: 22-04-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka