Okkama ari mu byishimo byo kwibaruka imfura

Umuhanzi Ossama Masut Khalid, umaze kwandika izina nka Okkama, ari mu byishimo bikomeye nyuma yo kwibaruka imfura y’umwana w’umuhungu.

Okkama ari mu byishimo byo kwibaruka imfura
Okkama ari mu byishimo byo kwibaruka imfura

Uyu muhanzi wakoze indirimbo zakunzwe nka Puculi, yabitangaje abicishije ku mbuga nkoranyambaga ze, aho yasangije abamukurikira ifoto afashe ikiganza cy’umwana we, avuga ko ari umugisha kuba yibarutse.

Okkama yibarutse nyuma y’uko yari amaze iminsi ateguje abakunzi be, ko agiye gusohora album yise ‘Ohh Shito’.

Okkama, yasoje amasomo y’umuziki mu ishuri rya muzika rya Nyundo, yinjiye mu muziki mu 2020 ubwo yashyiraga hanze indirimbo ye ya mbere yise ‘Toto’.

Okkama ni imfura mu muryango w’abana batanu, akaba avuka kuri Se w’umwarabu ukomoka muri Oman na nyina w’Umunyarwandakazi.

Okkama
Okkama

Okkama Massoud uherutse guhurira mu ndirimbo na Afrique ‘For Life’ iri kuri album ya Bob Pro, ni umwe mu bahanzi bamaze igihe gito ariko bafite igikundiro, mu ndirimbo zitandukanye yasohoye nka Puculi, Iyallah, Tsaperi, Message, No n’izindi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Igitekerezo mfise jewe juno kizigenza ndamukunda cane aratwika ararene

Cyriaque yanditse ku itariki ya: 25-03-2024  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka