Oda Paccy yamaze gukorera indirimbo muri Wasafi Records ya Diamond
Umuririmbyikazi Oda Paccy amaze iminsi muri Tanzaniya aho ari gukorera imishinga ye ya muzika mu nzu itunganya umuziki yitwa Wasafi Records y’umuririmbyi Diamond Platinumz.

Oda Pacy yatangarije Kigali Today ko yagiye muri icyo gihugu tariki ya 03 Mutarama 2017.
Akaba amaze gukorerayo indirimbo yitwa "Nobody" iri mu ndimi ebyiri, Igiswayire n’Icyongereza. Ngo yanamaze gufata amashusho yayo.
Oda Paccy avuga ko inzu y’umuziki ya Wasafi Records iri ku rwego rwo hejuru ndetse bikaba ari iby’agaciro gakomeye kuba indirimbo ye izasohoka ari ho yakorewe.
Paccy avuga ko nyuma yo gukora indirimbo yahise akorerwa amashusho yayo n’umuhanga uzwi mu gihugu cya Tanzaniya witwa Halfan.

Ntavuga neza igihe azagarukira mu Rwanda ariko ahamya ko azagaruka mu cyumweru gitaha kizatangira tariki ya 30 Mutarama 2017, ari nabwo azashyira hanze iyo ndirimbo.
Uyu muririmbyikazi kandi avuga ko afite abantu benshi ateganya gukorana nabo indirimbo.
Akomeza avuga ko Abanyatanzaniya bazi ko mu Rwanda hari umuziki ariko bawufata nk’ukiri hasi utahangana n’uwabo.


Ibitekerezo ( 6 )
Ohereza igitekerezo
|
ni sawa da
ni sawa da
nakomereze aho kabisa kandi ndabona anamabaye neza
nibyiza kwagura umzki nyarwanda
ntabwo dukeneye indirimbo zakozwe na studio zihenze dukeneye indirimbo zakozwe mu buryo bunogeye amatwi.
Emma i Mwanza,byiza cyane,kd biradushimisha cyane kubona umuziki nyarwanda ugera hanze yurwanda, gusa abahanzi nyarwanda bagerageze gukorana nabahanzi bo hanze yurwanda kuko bibafasha kumenyekana no kuzamura umuziki wurwanda ukaguka. Hari radio imwe ihereye mwanza yitwa Jembe fm, niyo radio yonyine igerageza kuvuga cg kuganira kumuziki wurwanda biradushimisha cyane nko kumva umuziki wurwanda uganirwaho. Gusa mubahanzi bakunda kuvugwa ni the Ben na Tom close, indirimbo zabo nizo zikunda kucurangwa. So inama nagira abahanzi bacu burwanda nibagerageze gushaka ubushuti no gukorana indirimbo nabahanzi bo hanze yurwanda nibyo byadufasha kubona umuziki nyarwanda uzamuka ugatera imbere ukamenyekana hanze yurwanda ndetse ukanazamuka ugateza imbere umuhanzi nyarwanda.