Oda Paccy arateganya kujya yitunganyiriza umuziki

Oda Paccy aravuga ko afite inzozi zo kuzaba umwe mu batunganya umuziki mu Rwanda (Producer) nyuma yo gushinga Studio ye bwite.

Oda Paccy abaye umugore wa mbere mu Rwanda ushinze Studio
Oda Paccy abaye umugore wa mbere mu Rwanda ushinze Studio

Oda Paccy yamaze gushinga Studio ye itunganya umuziki yitwa ‘Empire Records’.

Uyu muhanzikazi asanga igihe ari iki ku bana b’abakobwa bafite impano mu muziki kugira ngo bazishyire ahagaragara.

Oda Paccy amaze imyaka igera ku icyenda akora umuziki akaba yaramamaye mu Rwanda mu njyana ya Hip Hop.

Oda Paccy avuga ko yuzuye imutwaye miliyoni 11 z'Amafaranga y'u Rwanda
Oda Paccy avuga ko yuzuye imutwaye miliyoni 11 z’Amafaranga y’u Rwanda

Oda Paccy avuga ko igitekerezo cyo gushinga inzu itunganya umuziki yari akimaranye igihe kirekire. Ngo yakigize nyuma yo kubona ko hari abandi bakobwa baba bafite impano mu muziki ariko bakabura ababatera umwete, n’ababaha ubufasha bwatuma batera imbere mu muziki.

Yagize ati “nk’uko nakoze umuziki nabonye ko ari ngombwa ko nagira inzu nanjye iwutunganya, ngafasha n’abandi bakobwa kuba babasha na bo kugaragaza impano zabo ndetse nanabagira inama mu muziki”.

Ni uko iyo studio igaragara imbere
Ni uko iyo studio igaragara imbere

Oda Paccy asobanura ko Empire Records izanafasha n’abagabo bazifuza gukora umuziki. Ati “uzanashaka ko dufatanya collabo nzamufasha, turebe ko na we yatera imbere”.

Oda Paccy asanga gushinga iyi nzu itunganya umuziki ari yo nzira nyayo yo kuzaba umugore wa mbere uzatunganya umuziki agafasha abandi. Ati “iyi Empire Records izambera inzira yo kwiga gutunganya umuziki kuko ni wo mwuga wanjye, bizaba ari ishema nk’umukobwa ukora akazi nk’ako”.

Studio Empire Records ya Oda Paccy izafasha abahanzi bose bazashaka gukorana na yo
Studio Empire Records ya Oda Paccy izafasha abahanzi bose bazashaka gukorana na yo

Empire Records ni studio ya mbere mu Rwanda ishinzwe n’umuntu w’igitsina gore ikaba iherereye mu rugo kwa Oda Paccy mu Gatsata. Oda Paccy avuga ko yuzuye itwaye amafaranga y’u Rwanda angana na miliyoni 11.

Mu rwego rwo kwereka abandi ko iyo studio isobanutse, Oda Paccy arateganya gukoreramo n’indirimbo ze bwite.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka