Nziza Désiré waririmbye ‘Kula Kulipa’ uvukana na Dr Claude yagarutse mu muziki

Umuhanzi Nziza Désiré wamamaye mu gihugu cy’u Burundi akanavukana na Dr Claude, yongeye kugaruka mu muziki asohora indirimbo yise ‘Iwanyu’ nyuma y’igihe kirekire ahugiye mu bibazo by’umuryango we ari na byo byari byaramubujije gusubukura umuziki.

Nziza Désiré yamamaye mu ndirimbo Kula Kulipa
Nziza Désiré yamamaye mu ndirimbo Kula Kulipa

Nziza Désiré wamamaye cyane mu ndirimbo ‘Kula Kulipa’ avuga ko yari amaze iminsi ahugiye mu bibazo by’umuryango bitamworoheye hamwe n’akandi kazi kamutunze, bituma umuziki we utagenda neza cyane.

Mu gihe mu gihugu cye cy’u Burundi bahugiye mu matora y’umukuru w’igihugu, Nziza yahisemo kongera gusubukura ibikorwa by’umuziki we, ndetse ngo ashobora no gukora umuzingo y’indirimbo (Album) n’ubwo ataramenya igihe azawurangiriza.

Nziza Désiré ni umuhanzi wakunzwe cyane mu Burundi mu myaka ya 2004 kuzamura, indirimbo Kula Kulipa ikaba iri mu zamumenyekanishije cyane muri aka karere.

Ni umuvandimwe mukuru w’umuhanzi Dr Claude wanamuteraga inkunga mu bikorwa by’umuziki we, ariko yaje gucumbagira mu muziki bitewe no kwinjira mu bindi bikorwa bibyara inyungu (ubushabitsi) no kwita ku muryango we.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Nibyiza cyane kubw iyo nkuru ariko nagirango mbakosore gato,indirimbo Kula kulipa yayikoranye na Aissy Patrick kd yakorewe mu Rwanda

Yvan yanditse ku itariki ya: 17-05-2020  →  Musubize

Yego rwose nagaruke mumuziki twari tumukumbuye gusa na Doctor claude nawe iyaba yagarukaga kuko yaradutaramiye biratinda courage rero kuri abo bavandimwe

Alias yanditse ku itariki ya: 16-05-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka