Nzatanga amafaranga yose azava mu ndirimbo yanjye nshya – DAVIDO

Umuhanzi Davido wo muri Nigeria uherutse gushyira ahagaragara indirimbo yise “Dolce & Gabbana” aravuga ko amafaranga yose azava mu icuruzwa ry’amashusho y’iyo ndirimbo, azayatanga kugira ngo yifashishwe mu bushakashatsi kuri Coronavirus. Ubwo bushakashatsi burimo gukorwa na kaminuza yo mu Butaliyani yitwa Humanitas University, ku bufatanye n’inzu y’imideli ikomeye cyane izwi nka Dolce & Gabbana.

Umuhanzi Davido wo muri Nigeria yiyemeje kugira uruhare mu kurwanya icyorezo cya COVID-19
Umuhanzi Davido wo muri Nigeria yiyemeje kugira uruhare mu kurwanya icyorezo cya COVID-19

Mu kiganiro yagiranye na CNN, televiziyo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Davido avuga ko icyorezo cya Covid-19 cyamukozeho mu buryo bwa hafi, ubwo yasangaga umugore we witwa Chioma yaranduye.

Agira ati: “Nari ndi mu bitaramo bitandukanye, mu gihe umugore wanjye yari ari i London mu Bwongereza hamwe n’umuhungu wanjye. Twagarutse muri Nigeria, dufata icyemezo cyo kujya kwipimisha kubera ko twari twarakoze ingendo nyinshi. Mu bantu 34 bakoze ibizamini, nta n’umwe wari ufite ibimenyetso, ariko ni we wenyine basanze yaranduye. Byaradutunguye cyane”.

Davido ubusanzwe witwa David Adedeji Adeleke, avuga ko ubu umugore we yakize kandi ko atigeze yerekana ibimenyetso bya Coronavirus.

Davido akomeza agira ati: “Abantu bari kunyura mu bihe bibakomereye cyane. Nibwo bwa mbere habaye ikintu gituma ubuzima ku isi buhagarara. Hari abantu benshi babona amafaranga ari uko bakoze, umunsi ku wundi, kandi ubu ntibibashobokera kuko buri wese yasabwe kuguma mu rugo.

Davido avuga ko Nigeria ari kimwe mu bihugu byagezweho cyane na Coronavirus ari na yo mpamvu umuryango we wiyemeje gutanga amadolari miliyoni imwe n’igice (ni ukuvuga Amafaranga y’u Rwanda asaga miliyari imwe na miliyoni 200) yo gufasha Guverinoma ya Nigeria mu guhangana n’iki cyorezo. Uyu muryango kandi watanze imifuka ibihumbi bitandatu (6000) by’umuceri muri leta ya Osun aho muri Nigeria.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka